Umutoza wa Etincelles FC yongerewe amasezerano anahabwa umukoro ukomeye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Etincelles yongereye amasezerano y’umwaka umwe umutoza w’Umwongereza, Calum Shaun Selby, imusaba gutsinda imikino itatu muri itandatu ibanza ya shampiyona no kurangiza igice kibanza cya Shampiyona bafite nibura amanota 35 kuri 45.

Calum Shaun Selby yagizwe umutoza mushya wa Etincelles FC muri Gashyantare uyu mwaka, asimbuye Bizimana Abdu ‘Bekeni’.

Uyu Mwongereza wari wahawe amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2019/20, yongerewe undi mwaka umwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant, yavuze ko bamuhaye amasezerano y’umwaka bakamuha n’umuhigo agomba kuba yagezeho nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino.

Ati “Uyu munsi umutoza wa Etincelles Calum Shaun Selby tumuhaye amasezerano y’umwaka umwe, agomba nibura gutsinda imikino itatu muri itandatu ibanza muri Shampiyona kandi agomba kurangiza igice kibanza afite nibura amanota 35 kuri 45.”

Mu mikino itatu Umwongereza Calum Shaun Selby yatojemo Etincelles FC, yabonyemo amanota abiri ubwo yanganyaga na Marines FC igitego 1-1 ndetse na AS Muhanga ubusa ku busa mu gihe yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Uyu mutoza aherutse gusaba ko Hategekimana Abdallah ‘Janot’ na Tugirimana Gilbert bita Canavarro, bari bamwungirije, basezererwa kugira ngo azishakire abandi.

Etincelles FC iherutse kugura Ndayishimiye Thierry, Nduwayo Danny bakunze kwita ‘Barthez’ na Nsabimana Hussein bavuye muri Marines FC mu gihe yongereye amasezerano Akayezu Jean Bosco, Ndayisenga Salim na Nsengiyumva Dominique.

Umutoza mukuru wa Etincelles FC, Calum Shaun Selby, yongerewe amasezerano y'umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .