Ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, ni bwo amakuru yasakaye ko CAF yahagaritse abatoza batatu barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi, Umunya-Maroc Youssef Rossi n’Umunyamisiri Ahmed Adel utoza Gasogi United.
Aba uko ari batatu bahagaritswe imyaka itanu batagaragara mu bikorwa bya ruhago, bazira gukoresha ibyangombwa bihimbano.
Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack.
Adel avuga ko ibyangombwa byagaragajwe na CAF ku mwirondoro we, bitandukanye n’ibyo afite kuko byanatangiwe mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati "Aya makuru nayabonye. Icyemezo cya CAF ni cyo, ariko ntabwo ari njyewe, ni undi mutoza na we witwa nk’ayo mazina Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe (uwahagaritswe) yaruboneye muri Burkina Faso, urwanjye naruboneye mu Misiri."
Ahmed Adel akomeza avuga ko uruhushya rwe ari urwa kera, kandi ugereranyije n’urw’uwahagaritswe, zasinyweho n’abantu batandukanye.
Yongeyeho ko mu Misiri aho akomoka habayo abantu benshi bafite amazina nk’aye, bityo ko ibyo guhagarikwa kwe atari byo.
Ibyo kuba ibyangombwa bya Adel byemewe bishimangirwa na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC).
Mu kiganiro yatangiye kuri Radio 1, yagize ati "Licence y’uyu mugabo (Ahmed Adel) iranditse, yakorewe i Cairo mu Misiri ku itariki 19 Nyakanga 2016, isinywaho n’uwitwa Hicham El Amrani wahoze ari Umunyamabanga wa CAF. Yasinyweho kandi n’uwahoze ari Perezida wa CAF, Issa Hayatou."
Perezida wa Gasogi United kandi yongeyeho ko uyu mutoza wabo yamaze kwandikira CAF kugira ngo ikureho icyasha yamushyizeho.
Ahmed Adel yageze muri Gasogi United nk’umutoza mukuru muri Nyakanga 2022. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Musanze FC yabayemo mu 2020, na Panthère du Ndé yo muri Cameroun.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!