Mu bakinnyi 23 umutoza Avram Grant wari watinze mu biruhuko mu Bwongereza yahamagaye harimo umunyezamu Fatau Dauda ukina muri Ghana muri AshGold.

Uyu watoje Chelsea ntiyahamagaye Christian Atsu waguzwe na Bournemouth yo mu Bwongereza kugeza ubu utarakina umukino wa mbere ahubwo ahamagara myugariro Jonathan Mensah udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Evian Thonon Gaillard F.C yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.

Umutoza wungirije Maxwell Konadu yageze mu Rwanda kuwa Gatatu gutegura urugendo rwa 23 bahamagawe na Avram Grant
Umutoza wungirije Maxwell Konadu yageze mu Rwanda kuwa Gatatu gutegura urugendo rwa 23 bahamagawe na Avram Grant
Mbere yo kuza mu Rwanda, Ghana izaca Brazzaville ikine umukino wa gicuti tariki ya 1 Nzeli
Mbere yo kuza mu Rwanda, Ghana izaca Brazzaville ikine umukino wa gicuti tariki ya 1 Nzeli

Mu cyumweru gishize nibwo abagabo batatu bayobowe n’umutoza wungirije Maxwell Konadu bari mu Rwanda gutegura umukino n’Amavubi w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika uzaba tariki ya 5 Nzeli 2015.

Mbere yo kuza i Kigali, Ghana izaca i Brazzaville gukina umukino wa gicuti na Congo bafungura ku mugaragaro stade Kintele tariki ya 1 Nzeli 2015.

Ni umukino wa kabiri mu itsinda H ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017,u Rwanda rwari rwatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest naho Ghana yanyagiye ibirwa bya Maurice ibitego 7-1.

Ghana iyoboye itsinda H nyuma yo kunyagira ibirwa bya Maurice ibitego 7-1
Ghana iyoboye itsinda H nyuma yo kunyagira ibirwa bya Maurice ibitego 7-1
Christian Atsu waguzwe na Bournemouth yo mu Bwongereza ntiyahamagawe muri 23 bazaza i Kigali
Christian Atsu waguzwe na Bournemouth yo mu Bwongereza ntiyahamagawe muri 23 bazaza i Kigali

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagariwe umukino w’u Rwanda

{Abanyezamu}: Razak Braimah (Cordoba, Espagne), Fatau Dauda (AshGold) na Ernest Sowah (Don Bosco, DR Congo)

{Ba myugariro}: Harrison Afful (Columbus Crew, USA), John Boye (Sivasspor, Turukiya), Jonathan Mensah (nta kipe), Jeffery Schlupp (Leicester City, u Bwongereza), Baba Rahman (Chelsea, u Bwongereza), Gyimah Edwin (Orlando Pirates, Afurika y’Epfo), Daniel Amartey, (FC Copenhagen, Denmark).

{Abakina hagati}: Rabiu Mohammed (Kuban Krasnodar, u Burusiya), Emmanuel Agyemang-Badu (Udinese, u Butaliyani), Afriyie Acquah (Torino, u Butaliyani), Solomon Asante (T.P. Mazembe, DR Congo), Mubarak Wakaso (Rubin Kazan, u Burusiya), Andre Ayew (Swansea, u Bwongereza), Frank Acheampong (Anderlecht, u Bubiligi), Bernard Mensah (Getafe, Espagne), Albert Adomah (Middlesbrough, u Bwongereza).

{Ba rutahizamu}: Jordan Ayew (Aston Villa, u Bwongereza), Asamoah Gyan (SIPG, u Bushinwa) na David Accam (Chicago Fire, USA).