Nyuma yo guhabwa miliyoni 3$ y’agahimbazamusyi, umutoza wa Ghana Kwesi Appiah yirukanye mu mwiherero Kevin-Prince Boateng na Sulley Muntari ku mpamvu bivugwa ko ari imyitwarire mibi.
Amakuru aturuka muri uyu mwiherero ni uko Muntari yakubise umwe mu bayoboye itsinda rya Ghana muri Brazil, Moses Armah nyuma y’intonganya naho Boateng atuka umutoza Kwesi Appiah mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu.
Muntari yari yahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo mu gihe Boateng yashoboraga gukina n’ubwo Atari yabanjemo mu mukino batsinzwemo na USA.
Aba bakinnyi basezerewe nyuma y’inama yabaye muri iki gitondo, aho bahawe kutarenza saa 12.00 (amasaha y’i Kigali) bari kumwe na bagenzi babo bari gutegura umukino wa Portugal basabwa gutsinda.
Ghana irakina saa 18.00 igomba gutsinda Portugal ikabone itike ya 1/8 cy’irangiza igihe u Budage bwaba butsinze USA.



















TANGA IGITEKEREZO