Hari ku munota wa karindwi ubwo umwe mu bakinnyi ba Muhazi United yashakaga kurenza umupira atera ishoti maze kubw'amahirwe make ukubita Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa mu maso aryama hasi ku murongo w'abatoza.
Yahise yitabwaho n'ikipe y'abaganga ba Gorilla FC kuko yafashwe n'isereri ndetse ava amaraso mu kanwa.
Amaze kwitabwaho n'abaganga, yasubiye kwicara ku ntebe ari nako yiyumvira niba ashobora gukomeza gutoza.
Habura iminota icumi ngo igice cya mbere kirangire, Gatera Moussa yongeye guhaguruka ku ntebe y'abatoza atangira gutanga amabwiriza ku bakinnyi be.
Uyu mukino Muhazi United yawutsinze ku bitego 2-1. Ibya Muhazi United byatsinzwe naTshialamindele Pinga Liam ku munota wa 29 na Nduwimana Louis Romeo ku wa 75 mu gihe igitego rukumbi cya Gorilla FC yatsinzwe na Johnson Adeaga Adeshola kuri penaliti ku munota wa 60.
Ku rutonde rwa Shampiyona kugeza ubu Muhazi United ni iya karindwi n'amanota 23 mu gihe Gorilla FC yo ihagaze ku wa 11 n'amanota 21.














Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0