Abo bakinnyi bose bavukana ni Joy-Slayd Mickels ukinira Karvan Yevlakh, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK na Leroy Mickels wa Zira FK ikinamo na myugariro Mutsinzi Ange, zose zo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.
Aba bakinnyi bose uko ari batatu bavuka kuri Se w’Umunyarwanda, Mickels Jacques Akilimali na nyina w’Umunye-Congo.
Joy-Lance Mickels yahamagawe mu Mavubi mu Ukwakira 2025 ariko agira imvune y’imbavu yatumye atitabira ubutumire. Ni mu gihe biteganyijwe ko aba bavandimwe be bazitabazwa muri Werurwe 2026.
Amavubi yasoje umwaka wa 2025 ari ku mwanya wa 131.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!