00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amrouche utoza Amavubi yagiye gushaka abakinnyi mu mahanga

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 December 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yagiranye ibiganiro n’abakinnyi batatu muri Azerbaijan, abasaba kuzakinira u Rwanda mu gihe kizaza.

Abo bakinnyi bose bavukana ni Joy-Slayd Mickels ukinira Karvan Yevlakh, Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK na Leroy Mickels wa Zira FK ikinamo na myugariro Mutsinzi Ange, zose zo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Aba bakinnyi bose uko ari batatu bavuka kuri Se w’Umunyarwanda, Mickels Jacques Akilimali na nyina w’Umunye-Congo.

Joy-Lance Mickels yahamagawe mu Mavubi mu Ukwakira 2025 ariko agira imvune y’imbavu yatumye atitabira ubutumire. Ni mu gihe biteganyijwe ko aba bavandimwe be bazitabazwa muri Werurwe 2026.

Amavubi yasoje umwaka wa 2025 ari ku mwanya wa 131.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yagiranye ibiganiro n'abakinnyi bo muri Azerbaijan yifuza ko bazakinira iyi kipe
Leroy Mickels ukinira Zira FK ni umwe mu bahuye n'umutoza Adel Amrouche
Joy-Lance Mickels wa Sabah FK yahamagawe mu Mavubi ariko imvune ituma atitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages