00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Musanze FC, Ahmed Adel yanze gukoresha imyitozo mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 5 May 2023 saa 09:13
Yasuwe :

Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Misiri Ahmed Adel, yanze gukoresha imyitozo mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, intandaro ni umwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi.

Musanze FC iritegura kwakira Kiyovu Sports kuri Stade Ubworoherane, ikibuga kigora amakipe menshi. Gusa muri iyi kipe yambara umutuku n’umweru haravugwa ubwumvikane buke hagati y’umutoza n’ubuyobozi byatumye Ahmed Adel yanga gukoresha imyitozo yo ku wa Kane, tariki 4 Gicurasi 2023, nk’umutoza mukuru.

Uyu mwuka mubi watangiye ku mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura Victory Sports yasezereyemo Musanze FC tariki 27 Mata 2023, kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko mu mikino yombi amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Ntihavuzwe rumwe ku ikipe Ahmed Adel yabanjemo ndetse n’uko yakinishijwe.

Aka kangononwa kakomereje ku myiteguro y’umukino Musanze FC izakiramo Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona ndetse igomba gutsinda imikino yose kugira ngo yizere kwegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 30 itazi uko gisa.

Ubu bwumvikane buke buraterwa n’inama Ahmed Adel akomeje kugirwa n’Ubuyobozi bw’Ikipe ya Musanze FC ahanini zishingiye ku kuntu akwiriye gukinisha ikipe ku mukino wa Kiyovu Sports kugira ngo hirindwe amakosa yabaye kuri Mukura Victory Sports.

Mu nama yahuje Perezida Tuyishimire Placide ’Trump’ n’Umutoza Adel yateguraga umukino wa Kiyovu Sports nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Amahoro, uyu muyobozi yasobanuriwe na Adel imikinishirize y’ikipe izashingirwaho ku Urucaca ariko ’Trump’ ntiyayishira amakenga kuko yasangaga harimo kugarira cyane kurusha gushaka ibitego, ku buryo we n’abo bafatanyije mu buyobozi bifuje ko habamo zimwe mu mpinduka ariko umutoza ababera ibamba.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE ahamya ko izingiro ry’ikibazo riri kuri ba rutahizamu, aho Umutoza yifuzaga kuzabanzamo Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ udafitiwe icyizere cyinshi n’ubuyobozi ndetse uri no gusoza amasezerano ye kandi ashobora no kutazongerwa.

Ubuyobozi bwo bwifuza ko Umunya-Ghana Peter Agblevor usanzwe witwara neza ku mikino ikomeye ngo ajye kubahigira ibitego yafatanya na Tuyisenge [Yasser] Arafat.

Iki ni cyo cyabaye ikibazo nyuma y’Umukino w’Igikombe cy’Amahoro, Mukura VS yasezereyemo Musanze FC bigakurura impaka nyinshi.

Mbere y’imyitozo yo ku wa Kane, Ahmed Adel yabwiye Team Manager w’Ikipe, Imurora Japhet ’Drogba’, ko ari we uri buyobore imyitozo dore ko nta mutoza umwungirije afite nyuma y’uko Ibrahim Abdulla bazanye yasubiye iwabo mu Misiri mu mpera za Werurwe 2023 abwiye ubuyobozi ko agiye kuvuza umubyeyi we wari urembye. Na n’ubu ntaragaruka.

Amakuru ava muri Musanze FC avuga ko bikomeje gutya, Imurora ashobora kuzatoza umukino wa Kiyovu Sports n’ubwo Adel yazaba yicaye ku ntebe y’abatoza ariko ntagire uruhare awugiramo kuko n’ubundi amufite muri gahunda ze z’umwaka utaha nk’umwungiriza we nk’uko IGIHE yabitangaje mu nkuru y’Impamvu zatumye umutoza Frank Ouna wa Musanze FC ata akazi akigira i Burayi

N’ubwo bimeze bityo ariko, Ahmed Adel usigaranye amezi abiri ngo amasezerano ye na Musanze FC angana n’amezi atandatu [igice cya kabiri cya Shampiyona] agere ku musozo, amakuru agera ku IGIHE yemeza ko nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Amahoro, uyu mutoza yatakarijwe icyizere n’ubuyobozi ndetse atazahabwa andi masezerano umwaka utaha nk’uko yabibwiwe.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko abakinnyi ba Musanze FC binubiraga uburyo bakatwa amafaranga bamwe bita amaherere n’umutoza Adel, byaviriyemo Umuganga w’Ikipe, Ntwari Eric kuyita akagenda.

Ahmed Adel yongeye gutoza Musanze FC tariki 3 Gashyantare 2023 asinya amasezerano yo kurangizanya n’umwaka w’imikino 2022/23 ashobora kongerwa. Si ubwa mbere yari ayigezemo kuko yayitoje mu 2020, yayivuyemo ajya gutoza muri Panthère du Ndé yo muri Cameroun.

Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman. Yaherukaga muri Gasogi United batandukanye mu Ukwakira 2022.

Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Misiri Ahmed Adel, yanze gukoresha imyitozo nyuma yo kutumvikana n'Ubuyobozi bw'Ikipe ku mikinishirize y'abakinnyi ku mukino wa Kiyovu Sports
Mu nama yabaye nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy'Amahoro, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide 'Trump' ntiyanyuzwe n'abakinnyi Umutoza Adel azakinisha imbere ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona
Mu byo Umutoza Adel atumvikanyeho n'Ubuyobozi harimo kubanza mu kibuga rutahizamu Munyeshyaka Gilbert 'Lukaku' uri ku musozo w'amasezerano ye
Ubuyobozi burifuza ko imbere Umutoza Adel yakinisha Umunya-Ghana, Peter Agblevor usanzwe witwara neza ku mikino ikomeye akazafatanya na Tuyisenge 'Yaser' Arafat mu gushaka ibitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages