Ku wa 20 Ugushyingo 2022 ni bwo Frank Ouna yandikiye Musanze FC ayimenyesha ko asubiye iwabo muri Kenya kwivuza indwara y’umuvuduko w’amaraso, abayobozi barategereza amaso ahera mu kirere.

Ku Cyumweru, tariki 29 Muarama 2023, ni bwo uyu mutoza yandikiye abakinnyi ba Musanze FC mu rubuga rwa WhatsApp bahuriramo abamenyesha ko atakiri umutoza w’iyi kipe ndetse abashimira kuri byinshi bageranyeho.

Yagize ati "Muraho basore, nk’uko mushobora kuba mubizi, sinkiri umutoza wa Musanze FC."

Yakomeje avuga ko yagiye ibihe bitandukanye muri iyi Kipe yo mu Majyaruguru. Ati " Igihe nabaye muri Musanze FC nahuye n’abantu babi n’abeza. Uretse ibyo, nabasize ku mwanya mwiza ubwo navaga aho mu Ugushyingo. Twakoze amateka yo kurangiriza ku mwanya wa gatandatu shampiyona ishize ndetse twanatsinze amakipe adatsindika umwaka ushize.’’

Frank Ouna yasabiye abakinnyi n'ikipe gukomeza kwitwara neza no guharanira gutera imbere muri byose.

Yagize ati "Reka mfate uyu mwanya mbifurize ibyiza ku kazaza hanyu, ku mwuga, ubuzima ndetse n’imiryango yanyu. Murakoze kuri byose.’’

IGIHE yanditse inkuru tariki ya 22 Mutarama 2023, yavuye imuzi Impamvu zatumye umutoza Frank Ouna wa Musanze FC ata akazi akigira i Burayi, harimo ibibazo yahuriye na byo muri iyi kipe haba ku ruhande rw’abayobozi, abatoza bagenzi be n’abakinnyi, byacaga amarenga ko atazayigarukamo.

Tariki 6 Nzeri 2021 ni bwo Musanze FC yasinyishije Umunya-Kenya Frank Ouna waciye mu makipe y’iwabo nka Sofapaka FC na Gor Mahia nk’umutoza wungirije, muri Wazito United, KCB FC na Mathare United yari avuyemo nk’umutoza mukuru. Yabaye kandi mu Ikipe y’Igihugu ya Kenya Harambee Stars nk’Umutoza Wungirije.

Frank Ouna yageze muri Musanze FC asimbuye Seninga Innocent wirukaniwe ku kibuga mu mukino Musanze FC yatsindiwemo kuri Stade ya Bugesera na Gasogi United ibitego 4-1 tariki ya 23 Gicurasi 2021.

Kuri ubu Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22 mu mikino 17 imaze gukina; yatsinze imikino itandatu, inganya ine, itsindwa irindwi.

Umunya-Kenya, Frank Ouna yasezeye ku bakinnyi yatozaga muri Musanze FC
Umunya-Kenya, Frank Ouna yasezeye ku bakinnyi yatozaga muri Musanze FC