Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Gicurasi, Ahmed Adel yasabye Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet, ko yakoresha imyitozo kuko we arwaye umutwe ndetse agiye kwivuza.
Ibi ubuyobozi bwa Musanze FC bwabifashe nko kutubaha akazi ndetse no kurangarana ikipe aho rukomeye, byongera amahirwe yo kwirukanwa iyi ikipe niramuka itsinzwe na Kiyovu Sports dore ko anashidikanywaho ko azagaragara kuri uyu mukino.
Nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro na Mukura Victory Sports kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko mu mikino yombi amakipe yombi yari yanganyije 1-1, ubuyobozi bw’iyi kipe yambara umutuku n’umweru bwabwiye Adel ko butazakomezanya na we umwaka utaha.
Adel aranengwa n’ubuyobozi bwe kutumva inama zabwo nyuma y’uko basezerewe mu Gikombe cy’Amahoro aho buvuga ko yabanjemo ikipe itari guhindura byinshi mu gihe abakinnyi bakomeye yabicaje abandi ntabashyire muri 18 bitabazwa ku mukino.
Icyiyongera kuri ibi, ni inama yahuje Perezida Tuyishimire Placide ’Trump’ n’Umutoza Adel yateguraga umukino wa Kiyovu Sports. Uyu muyobozi yasobanuriwe na Adel imikinishirize y’ikipe izashingirwaho ku mukino w'Urucaca ariko ’Trump’ ntiyayishira amakenga kuko yasangaga harimo kugarira cyane kurusha gushaka ibitego, ku buryo we n’abo bafatanyije mu buyobozi bifuje ko habamo zimwe mu mpinduka ariko umutoza ababera ibamba.
Aha ikibazo cyabaye kuri ba rutahizamu, aho Adel yifuzaga kuzabanzamo Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ udafitiwe icyizere cyinshi n’ubuyobozi ndetse uri no gusoza amasezerano ye kandi ashobora no kutazongerwa.
Ubuyobozi bwo bwifuza ko Umunya-Ghana Peter Agblevor usanzwe witwara neza ku mikino ikomeye ngo ajye kubahigira ibitego yafatanya na Tuyisenge Yasser Arafat.
Nyuma yo kudakoresha imyitozo y’iminsi itatu ibanziriza umukino wa Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shyampiyona, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ahmed Adel azahita yerekwa umuryango Musanze FC niramuka itakaje umukino wa nyuma izakirira mu rugo kuri Stade Ubworoherane.
Ibrahim Abdulla wazanye na Adel nk'Umutoza wungirije yasubiye iwabo mu Misiri mu mpera za Werurwe 2023 abwiye ubuyobozi ko agiye kuvuza umubyeyi we wari urembye. Na n’ubu ntaragaruka.
Biramutse bigenze bitya, Team Manager, Imurora Japhet ‘Drogba’ uzashingirwaho cyane ku mukino w’Urucaca yazasigarana ikipe mu mikino ibiri izaba isigaye aho Musanze FC izasuramo Espoir FC i Rusizi tariki 21 Gicurasi, mu gihe izasoreze Shampiyona i Huye yakirwa na Mukura Victory Sports tariki 27 Gicurasi 2023.
Mu gihe cy’amezi atanu Ahmed Adel amaze atoza Musanze FC, yakinnye imikino 12, atsinda itatu gusa, anganya itatu atsindwa itandatu.
Ku Munsi wa 27 wa Shampiyona, Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34, yatsinze imikino icyenda inganya irindwi, itsindwa 11. Ni mu gihe Kiyovu Sports yo iyoboye urutonde n’amanota 57, yatsinze 17, inganya itandatu, itsindwa ine.
Uretse kwakirwa na Musanze FC tariki ya 7 Gicurasi, Kiyovu Sports izakurikizaho kwakirwa na Sunrise FC tariki 21 Gicurasi, isoze yakira Rutsiro FC tariki 28 Gicurasi 2023.





Ibitekerezo 0