Wari umukino warimo ishyaka ryinshi n’ubwo amakipe yombi nta yabashije kureba mu izamu ry’indi.

Ku munota wa 87 w’umukino Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani wari uri ku gitutu ashaka ko ikipe ye yabona igitego, ubwo umupira wari uvuye muri ba myugariro ba Gorilla FC waje kumusanga aho yari ahagaze awusanganira agira ngo awugarure ikipe ye irengure, aba ari ho agirira imvune.

Igihe yageragezaga guhagarika umupira umukinnyi wa Gorilla FC, Umunya-Nigeria, Adeshola yamukandagiye ku kagombambari k’iburyo aryama hasi asaba ubutabazi. Hashize akanya gato yahagurutse acumbagira asubira ku ntebe y’abasimbura ajya kwitabwaho n’abaganga.

Adeshola na we yahise aryama hasi by’urwiyererutso nyuma y’akanya gato arahaguruka umukino urakomeza.

Ikipe y’abaganga ba Rayon Sports iyobowe na Mugemana Charles yakuyemo inkweto za Yamen Zelfani maze bamushyiraho barafu. Nyuma gato yo kuyimushyiraho yutse inabi ushinzwe gufata amashusho ya Televiziyo y’Igihugu, RBA waje kumufata amashusho ibintu atifuzaga. Yakomeje gukurikira umukino yicaye ku ntebe arambitse ukuguru kw’iburyo ku muganga w’Ikipe.

Nyuma y’umukino, abaganga bamuhambiriye bande ku kuguru kwagize ikibazo nyuma gato akomereza ku gice kidatwikiriye afatanya n’abakinnyi be gushimira abafana baje gushyigikira Rayon Sports ubwo yanganyaga na Gorilla FC.

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavunikiye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavunikiye mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC

Uko umukino wagenze

Gorilla FC ni yo yatangiye neza umukino wayobowe na Ngabonziza Jean Claude kuko ku munota wa kane gusa rutahizamu Adeaga Adeshora yahushije uburyo bwa mbere bw’igitego ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira uca hafi gato y’izamu.

Nyuma y’iminota 15, Charles Bbaale yacomekeye umupira Youssef Rharb washatse gucenga umunyezamu wa Gorilla FC, Matumele Arnold, ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira.

Umukino wari umaze gushyuha, Adeaga Adeshora yongera kubangamira ubwugarizi bwa Rayon Sports ari kumwe na mugenzi we Bobo Mohamed wakorewe ikosa, ryahanwe ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awushyira muri koruneri.

Kuva icyo gihe habaye amakimbirane hagati y’abatoza babiri, uwa Rayon Sports Zelfani n'uwa Gorilla FC Gatera Moussa bateranye amagambo, aho uyu Munya-Tunisia yashinjaga ikipe bahanganye kuvuna abakinnyi be.

Uku gushyamirana kwakomeje ndetse birangira umusifuzi wa kane abyinjiyemo ahamagara uwo hagati, Ngabonziza wahise yereka ikarita y’umuhondo Zelfani abona gutuza, hari ku munota wa 32.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego mu mpera z’igice cya mbere giturutse ku ryakorewe Joackiam Ojera rigahanwa na Mvuyekure Emmanuel ariko Rwatubyaye Abdul agiye gushyiraho umutwe asifurwa ko yaraririye.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ndetse icya kabiri Umutoza Yamen Zelfani, yagitangiranye impinduka aho Youssef Rharb na Serumogo Ali basimbuwe na Mucyo Didier na Kalisa Rashid.

Ku munota wa 60, Ojera yasize ba myugariro ba Gorilla FC bayobowe na Duru Mercy, agiye gushyira umupira mu izamu ushyirwa muri koruneri n'Umunyezamu Matumele Mozombo Arnold.

Ubundi buryo Murera yabonye ni aho Mvuyekure Emmanuel yateye coup-franc yari hafi y'izamu, ariko ahereje Luvumbu agwa mu rubuga rw'amahina, umusifuzi arabyihorera mu gihe benshi bari ku kibuga bakekaga ko ari penaliti.

Uburyo bumwe bukomeye ni bwo Gorilla FC yabonye mu gice cya kabiri aho Iradukunda Siméon yateye ishoti rikomeye ku izamu ariko myugariro Rwatubyaye Abdul araryama awukuraho.

Uyu mukino rukumbi wabaye kuri uyu munsi warangiye amakipe yombi agabanye amanota, Rayon Sports igira ane kuko yatsinze umukino wa mbere, n'aho Gorilla FC igira abiri kuko yanganyije umukino ubanza na Etincelles.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Gorilla FC yongeye guhagama Rayon Sports iyibuza amanota atatu
Gorilla FC yongeye guhagama Rayon Sports iyibuza amanota atatu
Iroko Babatunde wagize ikibazo yarimo yitabwaho n'abaganga
Iroko Babatunde wagize ikibazo yarimo yitabwaho n'abaganga
Joackiam Ojera wa Rayon Sports na Sibomana Abouba bahanganiye umupira
Joackiam Ojera wa Rayon Sports na Sibomana Abouba bahanganiye umupira
Luvumbu Nzinga yananiwe guca mu rihumye ubwugarizi bwa Gorilla FC bwari buyobowe na Duru Mercy
Luvumbu Nzinga yananiwe guca mu rihumye ubwugarizi bwa Gorilla FC bwari buyobowe na Duru Mercy
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles, yitabiriye uyu mukino ari kumwe Bernard Makuza wari wambaye umwambaro wa Gorilla FC
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles, yitabiriye uyu mukino ari kumwe Bernard Makuza wari wambaye umwambaro wa Gorilla FC
Luvumbu Nzinga yashyushye mu mutwe mu gice cya mbere cy'umukino
Luvumbu Nzinga yashyushye mu mutwe mu gice cya mbere cy'umukino
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yari mu bakurikiye umukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC 0-0
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yari mu bakurikiye umukino ikipe ye yanganyijemo na Gorilla FC 0-0
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakurikiye umukino wa Murera na Gorilla FC
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakurikiye umukino wa Murera na Gorilla FC
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yagize intonganya nyinshi zamuhesheje ikarita y'umuhondo
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yagize intonganya nyinshi zamuhesheje ikarita y'umuhondo
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, areba uko abakinnyi be bitwara mu kibuga
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, areba uko abakinnyi be bitwara mu kibuga
Gorilla FC yari ifite ibikoresho bihambaye kuri uyu mukino
Gorilla FC yari ifite ibikoresho bihambaye kuri uyu mukino

Amafoto: Uko byagenze kugira ngo Zelfani avunike

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yagize imvune mu mukino yanganyijemo na Gorilla FC
Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yagize imvune mu mukino yanganyijemo na Gorilla FC
Yasubiye ku ntebe y'abasimbura ababara cyane nyuma yo gukandagirwa n'Umukinnyi wa Gorilla FC, Umunya-Nigeria, Adeaga Adeshola, ku kagombambari k'iburyo
Yasubiye ku ntebe y'abasimbura ababara cyane nyuma yo gukandagirwa n'Umukinnyi wa Gorilla FC, Umunya-Nigeria, Adeaga Adeshola, ku kagombambari k'iburyo
Ikipe y'abaganga ba Rayon Sports yahise imukorera ubutabazi bwihuse maze bashyira barafu ku kirenge cy'iburyo ngo igabanye ububabare
Ikipe y'abaganga ba Rayon Sports yahise imukorera ubutabazi bwihuse maze bashyira barafu ku kirenge cy'iburyo ngo igabanye ububabare
Yavuye ku ntebe acumbagira aza kuka inabi ushinzwe gufata amashusho ya RBA wageragezaga gufata amashusho y'ubutabazi yakorerwaga
Yavuye ku ntebe acumbagira aza kuka inabi ushinzwe gufata amashusho ya RBA wageragezaga gufata amashusho y'ubutabazi yakorerwaga
Yamubwiye ko yasubira iyo aturutse
Yamubwiye ko yasubira iyo aturutse
Ikirenge cy'ibumoso cyari cyambaye urukweto, icy'iburyo gihambiriyeho barafu
Ikirenge cy'ibumoso cyari cyambaye urukweto, icy'iburyo gihambiriyeho barafu
Yakomeje gukurikira umukino ahambiriyeho barafu ku kirenge
Yakomeje gukurikira umukino ahambiriyeho barafu ku kirenge
Abaganga ba Rayon Sports bakomeje kumwitaho
Abaganga ba Rayon Sports bakomeje kumwitaho
Nyuma y'umukino bamuhambiriye bande ku kirenge cyababaye
Nyuma y'umukino bamuhambiriye bande ku kirenge cyababaye
Yatunganyije urukweto rw'ibumoso ngo yongere arwambare
Yatunganyije urukweto rw'ibumoso ngo yongere arwambare
Yambariyemo isogisi ry'umweru
Yambariyemo isogisi ry'umweru
Ubwo yafungaga imishumi yitegura guhaguruka
Ubwo yafungaga imishumi yitegura guhaguruka
Yaje agana aho abakinnyi be bari bahagaze bashimira abafana babashyigikiye ku mukino banganyijemo na Gorilla FC 0-0
Yaje agana aho abakinnyi be bari bahagaze bashimira abafana babashyigikiye ku mukino banganyijemo na Gorilla FC 0-0
Yakandagiraga gahoro acumbagira
Yakandagiraga gahoro acumbagira
Yafatanyije n'abakinnyi be gukoma amashyi abafana b'ikipe babaha nyuma yo gutsinda buri gitego na nyuma ya buri mukino
Yafatanyije n'abakinnyi be gukoma amashyi abafana b'ikipe babaha nyuma yo gutsinda buri gitego na nyuma ya buri mukino
Banaririmbanye indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports
Banaririmbanye indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports
Yahindukiye asubira mu rwambariro agenda yigengesereye kubera ububabare
Yahindukiye asubira mu rwambariro agenda yigengesereye kubera ububabare
Ikirenge cy'iburyo cyari gihambiriye
Ikirenge cy'iburyo cyari gihambiriye

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain