Umutoza wa SORWATHE FC ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yongeye guhabwa igihano cyo gucibwa ku bibuga byo mu Rwanda hose mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma y’uko iyi kipe ikubise umusifuzi wari wayoboye umukino wabahuje n’ikipe ya Gasabo United mu ntangiriro z’uyu mwaka.
ibi bihano bije bihamwa uyu mutoza Kagorora Phocas n’abakinnyi be , babihanishijwe na na Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA bwa mbere tariki ya 11 Werurwe 2013.nyuma y’aho abahanwe baje kujuririra iyi komisiyo basaba ko ibihano bakatiwe byabakurirwaho ariko FERWAFA yongeye gutangaza ko ibihano bahawe bibahama nyuma yo gukubita Munyaneza Emmanuel bakanamwambra amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 38.
Uretse Kagorora wahanishijwe iki gihano kinageretseho no gutanga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda nk’ihazabu hanahanwe bane mu bakinnyi yatozaga aribo Ndayishimiye J Bosco, Harelimana Suleiman, Nshimiyimana Hassan na Ngiriyombonye Eric bahagaritswe amezi atandatu badakandagira mu kibuga no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10 kuri buri wese.
Urubuga rwa FERWAFA dukesha iyi nkuru rukaba rutangaza ko ibi byemezo byafashwe n’ibihano byahawe aba bakinnyi hakurikijwe amategeko ya FERWAFA.



















TANGA IGITEKEREZO