00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Mayanja yaba ari mu nzira zisohoka muri Sunrise FC ?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 April 2024 saa 02:02
Yasuwe :

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yerekeje muri Uganda ku mpamvu ziswe iz’umuryango, benshi babihuza n’umusaruro utari mwiza amaranye iminsi muri iyi kipe y’i Nyagatare.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe ku wa Mbere, rivuga ko uyu mutoza yagiye muri Uganda ku mpamvu z’umuryango.

Rigira riti “Kubera impamvu z’umuryango, Umutoza Mukuru Jackson Mayanja yagiye mu gihugu cya Uganda, inshingano zasigaranywe n’abatoza bungirije.”

Benshi mu bumvise iyi nkuru, bavuga ko ari amayeri iyi kipe yakoresheje itandukana na Mayanja umaze iminsi adahagaze neza muri shamiyona.

IGIHE yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Sunrise FC, Buseruka Alphonse ayitangariza ko umutoza yahawe uruhushya rwo kujya kwita ku mugore we umaze iminsi arwaye atirukanwe nk’uko benshi babivuga.

Yagize ati “Yadusabye ko twamuha uruhushya akajya kwita ku mugore we umaze iminsi arwaye. Oya ntabwo aribyo (kwirukanwa) kuko twamuhaye uruhushya rw’ibyumweru bibiri.”

Nubwo Buseruka avuga ibi, hari amakuru amaze iminsi avugwa y’uko uyu mutoza ashobora gutandukana cyangwa guharikwa n’iyi kipe.

Kujya muri Uganda kwa Mayanja kwibukije abakurikira Ruhago Nyarwanda igenda ry’Umutoza Moses Basena nawe watoje Sunrise mu 2021 ndetse n’Umunya-Kenya Frank Ouna watozaga Musanze FC.

Kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, Sunrise FC iri ku mwanya 14 n’amanota 26 aho irusha inota rimwe Bugesera FC na Etoile de l’Est za nyuma.

Mu mikino itatu isigaye ngo shampiyona irangira, Sunrise FC izakira Gorilla FC tariki 28 Mata, isure Amagaju FC ku ya 4 Gicurasi, izasoze yakira Marines FC tariki 11 Gicurasi 2024.

Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yagiye muri Uganda benshi bakeka ko yaba yirukanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages