00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Sunrise yasobanuye ibyiswe amarozi yagaragaye mu mukino yahuyemo na Rayon Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 4 March 2019 saa 08:15
Yasuwe :

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League yari igeze ku munsi wa 18, ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Kigali yakiriye Sunrise FC, yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya Ghana Michael Sarpong ku munota wa 49 w’umukino.

Uyu mukino wagaragayemo udushya dutandukanye kandi tutari tumenyerewe na benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bafashe nk’ikimenyetso cy’ikoreshwa ry’amarozi, gusa umutoza w’ikipe ya Sunrise FC, Justin Bisengimana ntavuga rumwe na bo.

Mbere y’uko igihe cyo kwishyushya kigera ikipe ya Sunrise FC yabanje gutembera mu kibuga iri bukiniremo, gusa icyabaye nk’igitangaza ku bafana batari bakabaye benshi muri Stade ni ukubona abakinnyi bari bayobowe na rutahizamu w’Umunya Nigeria Babua Samson, basohoka mu rwambariro bagera ku murongo w’ikibuga bagakuramo inkweto bakinjira mu kibuga n’ibirenge.

Batembereye ikibuga cyose hanyuma bagarutse barenze umurongo w’ikibuga barongera bambara inkweto basubira mu rwambariro. Benshi batekereje ko ari inama z’umurozi bari bagiriwe.

Gusa umutoza Justin Bisengimana asobanura ko ari uburyo bwifashishwa mu gihe umuntu aba yakoze urugendo rurerure ahinnye amaguru yatembera yambaye ibirenge amaraso akaba yafasha imitsi mu itembera ry’amaraso mu mubiri.

Aganira na IGIHE akaba yagize ati ‘’Kuva i Nyagatare kugera i Kigali twakoresheje amasaha ane n’iminota mirongo itanu, tugeze kuri Stade umunyezamu yatubwiye ko afite isereri na (Samson) Babua atubwira ko imitsi y’amaguru ye yabyimbye, twakoze icyo bita (retour veineux) umuganga atubwira ko bajya mu kibuga bakagitemberamo bakuyemo inkweto nk’umunota umwe kugira ngo amaraso atembere neza nk’uko bisanzwe, hanyuma bakagaruka bakambara inkweto bagasubira mu kibuga kwishyushya".

"Icyo ni cyo twari tugamije nubwo abantu batabyakiriye neza, gusa buri muntu aba afite imyumvire ye bitewe n’imitekerereze ye, twebwe ibyo twakoze byari ibyo kudufasha mu kazi kacu nubwo abantu babyakiriye ukundi bashaka kudusiga icyasha, ariko icyari kigambiriwe kwari ukugira ngo abakinnyi bacu bakine uriya mukino bameze neza".

Ku byerekeranye n’ibyiswe ibipfunyika by’amarozi abakinnyi bari bambariyeho bigatuma umusifuzi wo hagati wari uyoboye uyu mukino Mukansanga Salma, abasohora hanze ngo bajye kubikuramo, uyu mutoza abyamaganira kure agatangaza ko ari utwenda tw’imbere tutasaga n’amakaburuta umusifuzi yasabye ko badukuramo kuko na Rayon Sports yari yambaye amakabutura y’umweru bityo bikaba byateza urujijo ku myambarire.

Ati ‘’ Samson Babua yari yambaye akenda k’imbere k’umukara hanyuma umusifuzi amubwira ko ibara ry’umukara ritemewe ku ikaburuta ya move , icyo yakoze yarasohotse agakuramo asubira mu kibuga. Hanyuma kuri (Niyonshuti) Gad rero niho bisa n’ibyafashe indi ntera kuko yari yambaye akenda k’umweru maze umusifuzi wo hagati (Mukansanga Salma) amubwira ko agomba kugakuramo".

"Ageze ku ntebe y’abasimbura kugira ngo bataza kubona ubwambure bwe abo yahasanze baramuhishe kugira ngo hatagira umufotora yambaye ubusa. Amaze kuyikuramo yahise ayijugunya hasi maze umuyobozi ayifatisha ikoti ry’ishashi ayitereka ku ntebe ariko ntabwo byari ibipfunyika by’amarozi".

Abajijwe niba koko nawe azi ko amarozi asanzwe akoreshwa mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda Umutoza Justin Bisengimana akaba yasubije ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Gusa ngo bamwe babifata uko bitari ati ” Sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze”

Icyo abandi babivugaho

IGIHE yaganiriye n’umuganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick, adutangariza ko ikitwa ’retour veineux’, ibaho ndetse ikorwa mu gihe umuntu yakoze urugendo rurerure cyangwa se yicaye umwanya munini amaraso akireka mu birenge ntihabeho itembera ryayo (circulation de retour veineux ), hanyuma bikamusaba gukora imyitozo yoroheje kugira ngo amaraso azenguruke asubire mu mutima ayungururwe neza yongere atembere mu mubiri.

Ngo utabikoze ushobora no kubyimba ibirenge.

Igikorwa cyakozwe n’abakinnyi ba Sunrise cyo gutembera ikibuga bambaye ibirenge bagatanguranwa n’uko Rayon Sports ikinjiramo, bagisohokamo bakambarira inkweto hanze y’umurongo w’ikibuga bakaza kugaruka kwishyushya, cyakwibazwaho kuko iyi retour veineux yashoboraga gukorerwa icyarimwe mu gihe cyo kwishyushya kigenwa n’amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Umutoza w'abanyezamu mu kirere ,Justin Bisengimana abyina ikinimba ubwo Babua Samson yatsindaga ikipe ya APR FC igitego cye cya kabiri muri 3-2 batsinze iyi kipe y'ingabo z'igihugu
Abafana ba Sunrise batereye Justin Bisengimana mu kirere nyuma yo gutsindira APR FC ibitego 3-2 ku kibuga cya Nyagatare

Uko udushya twagenze mu mafoto:

Mbere y'uko abakinnyi ba Sunrise baza kwishyushya basuye ikibuga bari bukiniremo batambaye inkweto
Nta nkweto bigeze binjirana mu kibuga
Rutahizamu w'Umunya Nigeria Babua Samson asohoka mu kibuga ajya kwambara inkweto ze yari yasize hanze y'umurongo w'ikibuga
Ibirenge by'abakinnnyi ba Sunrise mu bwatsi bw'ikibuga cya Stade ya Kigali
Ndayisenga Jean D'Amour '' Mayor'' wahoze mu ikipe ya Rayon Sports yambara inkweto nyuma yo gusohoka mu kibuga
Rayon Sports yari yambaye inkweto yatsinze abaje bambaye ibirenge igitego 1-0
Mu mukino hagati umusifuzi Mukansanga Salma yasohoye hanze y'ikibuga abakinnyi babiri ba Sunrise, barimo Niyonshuti Gad bari bambariye ku bipfunyika
Agitereka ku ntebe y'abasimbura n'abatoza
Mu rwego rwo kuyobya uburari umukinnyi batangiye kumworosa ikoti ry'imvura
Uwamukingirije yageze aho ararangara aryoherwa n'umupira
Nyuma yo kurangara umukinnyi Niyonshuti Gad yakuyemo igipfunyika maze kiragwa
Yitegura kugikura hasi atagifatishije intoki
Iki nicyo gipfunyika uyu mukinnyi Niyonshuti Gad yari yambariyeho
Bagifatishije rya koti ry'imvura
Maze arakizamura
Agitereka ku ntebe y'abasimbura n'abatoza

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages