Mu mukino wabereye i Huye ku wa Gatandatu, APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, mu mukino wateje impaka ndende kubera igitego cya US Monastir cyanzwe.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 17.
Mu gice cya kabiri, US Monastir yaje yahindutse irusha APR bigaragara, maze ku munota wa 78 Heykeur Chikhaoui atsinda igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi Kakunze Hervé wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.
VIDEO
Umukino wahuzaga APR FC na US Monastir warangiye iyi kipe yo muri Tunisia itemera icyemezo cy'umusifuzi ku gitego yatsinze ntikemerwe. Dore uko byagenze.#RBASports pic.twitter.com/otfupgRtRj
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) September 10, 2022
Kwanga icyo gitego ni byo byateje impaka ndende kuko abakinnyi n’abatoza ba US Monastir ntibemeraga icyemezo cy’umusifuzi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa US Monastir, Darko Nović, yavuze ko avuze ku musifuzi yasabwa ibisobanuro na CAF.
Yagize ati “Ndakeka buri wese hari uko yabibonye. Ngize icyo mbivugaho najya kwisobanura ku bantu b’i Cairo.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere bimubayeho kuko yanahuye na byo mu bindi bihugu bitandukanye muri Afurika.
Ati “Bimaze imyaka myinshi, nabibonye muri Mali, Congo, Kenya n’ahandi, abasifuzi ntibatuma amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru akina umupira.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 18 Nzeri 2022, uzabera i Monastir muri Tunisie.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na US Monastir, izahura na Al Ahly SC yo mu Misiri mu cyiciro gikurikira.
Amafoto: Rwanda Magazine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!