Byasaga n’aho El-Magd SC igiye kunganya ubusa ku busa na Al-Zarka mu mukino wabaye ku wa Kane, ariko ikipe y’umutoza Adham El-Selhedar itsinda igitego ku munota wa 92.
🇪🇬SAD😭: Coach Adham El-Selhedar of Egyptian second tier side Al Magd has died a few minutes after celebrating his side goal in a match-day nine fixture played this Thursday. pic.twitter.com/mqKqLGyurL
— Kick442 (@Kick4422) December 2, 2021
Ikinyamakuru KingFut cyo mu Misiri cyatangaje ko ubwo hishimirwaga iki gitego, Adham El-Selhedar yafashwe n’umutima nyuma aza kwitaba Imana.
Cyagize kiti “Ubwo hishimirwaga igitego, Adham El-Selhedar yarahwereye ahita yihutanwa ku bitaro. Nyuma, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Al-Amriya muri Alexandria. Byatangajwe ko yafashwe n’umutima akaba ari byo byatumye yitaba Imana.”
Mu nkuru yayo, KingFut yihanganishije ikipe yatozwaga na Adham El-Selhedar, umuryango we n’inshuti ze.
Ubwo yari umukinnyi wa Ismaily, El-Selhedar yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya Misiri n’icy’Igihugu.
Nyakwigendera yasize El-Magd SC ku mwanya wa munani n’amanota 11 mu mikino icyenda imaze gukinwa mu Itsinda C ry’Icyiciro cya Kabiri, irushwa amanota 10 na El Olympi ya mbere.






Ibitekerezo 0