Bukalaba w'imyaka 48 ejo ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi yatoje Etincelles FC mu myitozo ya mu gitondo nk'ibisanzwe. Yajyanywe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane afashwe n'uburwayi butunguranye. Bamwe mu batoza n'abayobozi ba Etincelles FC bagiye kumusura ku manywa babwiwe ko bidashoboka guhura na we kuko yari arembye.
Nyuma y'amasaha make, ku mugoroba bakiriye amakuru avuga ko Addy Bukalaba yitabye Imana.
Bukalaba yageze muri Etincelles FC ndetse atangirana na yo nk'Umutoza wungirije uyu mwaka w'imikino 2022-23 avuye muri Etoile de l'Est yari mu Cyiciro cya mbere iza kumanuka mu Cyiciro cya kabiri.






Ibitekerezo 0