Ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo Le Point na Europe1, byatangaje ko ”Christopher Aurier yapfiriye mu bitaro muri iki gitondo nyuma yo kuboneka hanze y’akabyiniro mu rukerera mu Mujyi wa Toulouse.”
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko abaturage baturanye naho uyu musore w’imyaka 26 yarasiwe, bayihamagaye nyuma yo kumusanga aryamye hasi afite ibikomere by’amasasu abiri mu nda.
Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza y’Umujyi wa Toulouse ari naho yaguye nk’uko byatangajwe n’ibi bitaro.
Ibinyujije kuri Twitter, Tottenham Hotspur, yemeje amakuru y’urupfu rw’umuvandimwe w’umukinnyi wayo, ivuga ko yifatanyije na we mukababaro gakomeye ko kubura umuvandimwe.
Serge Aurier yapfushije umuvandimwe we nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, yitwaye neza mu mukino ikipe ye yatsinzemo Arsenal 2-1.
Murumuna wa Serge Aurier, na we yari umukinnyi w’umupira w’amaguru. Yazamukiye muri Racing Club de Lens, yanakinnyemo mukuru we, akina mu cyiciro cya gatanu ku rwego rw’abatarabigize umwuga ndetse no muri Toulouse Rodeo.



















TANGA IGITEKEREZO