Ibi yabivuze mu kiganiro cya Radiyo Rwanda "Urubuga rw’Imikino" cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024.
Ubwo abanyamakuru bagikora bari bageze ku kibazo cy’imisifurire itavugwaho rumwe cyane cyane ku ngingo y’imitoranyirize y’abasifuzi ku mikino, Rugangura Axel wari kumwe na bagenzi be; Musangamfura Christian ‘Lorenzo’, Ruvuyanga Emmanuel na Ndacyayisaba Hubert, bahishuye byinshi bibera mu mikino cyane cyane uko amakipe akorana n’abasifuzi hagamijwe imigendekere yayo.
Rugangura yahishuye ko hari ahantu yagiye yambaye agapfukamunwa agamije kwiyoberanya, yumva hari ibihavugirwa birimo kuba abasifuzi bashyirwa ku rutonde rw’abakozi bahembwa n’amakipe umushahara uhoraho ku kwezi kugira ngo igihe bazajya babapanga ku mikino yayo bazajye bagira uko bahengama.
Ati "Hari ahantu nigeze kujya mu ibanga rikomeye, nambaye agapfukamunwa nk’umuntu uri mu kazi k’ubugenzuzi, nsanga burya ngo hari n’abasifuzi baba ku rutonde rw’abakozi b’amakipe hahembwa n’amakipe umushahara w’ukwezi uhoraho. Nk’uko abakinnyi n’abandi bakozi bareberera ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bahembwa, iyo amakipe akanze akanyenyeri [guhemberwa kuri telefoni] n’abasifuzi barakabona."
Mugenzi we Musangamfura Christian yagarutse ku kiganiro yagiranye na Perezida wa Espoir FC, Twizerimana Vincent, amwereka uburyo bamwe mu basifuzi bamwihamagarira igihe bamaze gupangwa ku mikino, bamwereka uburyo bakwiye kumvikana kugira ngo umukino uze kurangira amanota ahawe iyi kipe y’i Rusizi.
Ati "Ejo bundi turi i Rusizi, Perezida wa Espoir FC yaduhaye ubuhamya, mujye mwumva urwego ibintu biba biriho. Yaratubwiye ngo njyewe ndi umuntu w’imfura utajya wemera ibintu umuntu atakoreye, ushobora no kunyibira nkabikubaza, ariko uyu mupira nanjye urananiza pe.”
"Hari ubwo mba mfite umukino, nkumva umusifuzi wo hagati mu kibuga uzawuyobora ahise ampamagara, n’abo FERWAFA yapanze tutarabamenya. Ati ’Perezida mwaramutse neza, nitwa gutya, uranzi?’”
"Perezida ati ’Nta kuntu naba ntakuzi uri umusifuzi’, ngo none se waba uzi ko bampaye umukino wawe? Kandi ndizera ko ayo [manota] atatu uyakeneye uko byagenda kose kuko abaturage bakeneye ibyishimo.”
“Rero ayo manota atatu niba uyakeneye ukomba gukora ’geste’ [kugaragaza ko uyakeneye]. Ndarara aho ngaho, ubwo uze kumenya uko ndara umenye n’uko ibintu byose biri bugende.”
Musangamfura yakomeje agaragaza uko ikiganiro cya Perezida wa Espoir FC n’umusifuzi cyagenze kugeza bombi bageza ku kiguzi nyir’izina cy’umukino.
Ati “Perezida yabajije umusifuzi ati ’ese ni angahe?’ Umusifuzi ’ati ese buriya nk’ibihumbi 200 Frw kuri buri musifuzi wapanzwe aho hari ikibazo?’”
“Ibihumbi 200 Frw kuri buri musifuzi, ku basifuzi bane ni ibihumbi 800 Frw, wabacumbikiye, ari wowe wabitayeho mu mahoteli, ibyo bintu biraba, si we gusa. Turibuka Perezida umwe hano i Nyarugenge watsinze umukino, abakinnyi bishimiye agahimbazamusyi arababwira ati ’oya mwikwishima agahimbazamusyi ntako mbaha kuko uyu mukino si mwe mwawukinnye. Uyu mukino wampenze.’”
Ibi byavuzwe nyuma y’uko ku wa 27 Mutarama 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yashyize mu majwi icyo yise umwanda mu misifurire nk’intandaro yo gusesa Gasogi United nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye ku matara ya Kigali Pelé Stadium.
Ati "Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."
“Ikimbabaje ni uko muri uyu mukino hongeweho iminota ine gusa, bakinnye baryama. Umusifuzi na we twamwita umukinnyi mwiza mu mukino. Yaturwanyaga ntabwo yaduhaga amahirwe, hari penaliti yakorewe ku Munye-Congo ntiyayitanga igaragara.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rugangura Axel yavuze ko bibaho ko hari abasifuzi bakorana n’amakipe byihariye ariko usanga bikoranwa ubwenge ku buryo bigoye kubivumbura.
Ati "Ntabwo bakora amakosa yo kugushyira ku rutonde rw’abahembwa kuko amazina ashobora kugaragara, tekinike ikoreshwa ni uko umusifuzi yibonanira n’abayobozi. Hari n’abadatinya kujya ku biro by’amakipe, akagenda azi ko nta wamubonye. Akenshi usanga bikorwa n’aba basifuzi batari mpuzamahanga."
Kuri ubu, umusifuzi w’umukino wo mu Cyiciro cya Mbere ariko utari mpuzamahanga, ahabwa ibihumbi 45 Frw naho uri mpuzamahanga agahabwa ibihumbi 50 Frw.
Gusa, aya mafaranga ahinduka bitewe n’aho umukino wabereye kuko hiyongeramo ay’urugendo, aho kurara n’amafunguro.
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA), Rugangura Axel, yahishuye ko hari amakipe ahemba abasifuzi umushahara ku kwezi nk’imwe mu mpamvu ituma habaho imisifurire itavugwaho rumwe muri ruhago Nyarwanda. pic.twitter.com/g9j436Cu2E
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 31, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!