Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ cyatangaje ko aya mashusho Masanaga w’imyaka 59 yafashwe ari kuyarebera mu ndege, ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo yari mu rugendo rugana muri Chile kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20.
Ubwo indege yari ihagaze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Charles de Gaulle i Paris, abakozi b’indege bamenyesheje inzego z’umutekano ko mu myanya y’abakiliya b’icyubahiro harimo umugabo uri kureba amashusho y’urukozasoni, bahita bamuta muri yombi kugeza amaze kuburanishwa.
Urukiko rwa Bobigny mu Bufaransa rwamuhamije ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ariko gisubitse, rumuca n’ihazabu y’ibihumbi 5 by’amayero [ni ukuvuga asaga miliyoni 8,4 Frw].
Uyu mugabo yabujijwe gukora akazi gafitanye isano n’abana mu gihe cy’imyaka 10, ndetse ategekwa kutongera gusubira mu Bufaransa muri icyo gihe. U Bufaransa bwanamushyize ku rutonde rw’abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana.
Kageyama wavugishije benshi mu Buyapani nk’umuntu wari ukomeye, yemeye ko yarebye ayo mashusho ariko avuga ko atari azi ko bitemewe mu Bufaransa, ndetse agaragaza no bitewe isoni n’agahinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!