00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Rayon Sports mu byumweru 2 byo kwerekana ubushongore n’ubukaka

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 4 August 2015 saa 01:56
Yasuwe :

Nyuma yo kugirwa umuyobozi mushya wa Rayon Sports kuri iki Cyumweru, Gacinya Denis wihaye intego zo gutwara shampiyona afite ibyumweru bibiri byo kubaka icyizere mu bakunzi b’iyi kipe yitegura mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizakinwa kuva tariki 15-22 Kanama 2015.

Ubwo yari asabwe gusobanura icyo azageza kuri iyi kipe igihe yaba atowe, Gacinya yavuze ko bazatwara igikombe cya shampiyona, kugura nibura abakinnyi batatu bakomeye no kugarura umwe mu batoza bakomeye batagiranye ibibazo n’abafana. Ese yaba ari Didier Gomez da Rosa cyangwa Luc Eymael?

Mbere yo gukina shampiyona tariki ya 18 Nzeli 2015, Komite iyobowe na Gacinya izasobanura ihurizo rya mbere bakina irushanwa ry’Agaciro Development Fund kuva tariki 15-22 Kanama 2015, umwanya wo gutegura shampiyona izatangira nyuma y’ibyumweru bibiri.

Gacinya ati “Iryo rushanwa tuzaryitabira, dufite igihe gito ariko turakoresha imbaraga nyinshi zo kwitegura.”

Gacinya yemereye Rayon Sports igikombe cya shampiyona, kugarura umwe mu batoza bakomeye no kugura abakinnyi batatu bakomeye
Benshi bayivuyemo, bagura bake, bafite ibyumweru bibiri byo gutegura irushanwa ry'Agaciro Development Fund

Rayon Sports ni imwe mu makipe ataratangira imyitozo mu gihe iri rushanwa rizaba ari iryo kurema icyizere mu bafana. Ubuyobozi bucyuye igihe bwari bwatangiye ibiganiro byo kongerera amasezerano uwari umutoza Kayiranga Baptiste ndetse yamaze kugura bamwe mu bakinnyi biganjemo abakiri bato.

Mu mwaka ushize w’imikino, Ryon Sports yatakaje abakinnyi benshi bari bayifatiye runini barimo kapiteni Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis bagiye muri Sofapaka, Nizigiyimana Kharim na Sibomana Abuba bajya muri Gor Mahia nayo yo muri Kenya, Ndatimana Robert na Muganza Isaac basinye imyaka ibiri muri Police FC naho Bizimana Djihad muri APR FC kuri miliyoni 8 FRW.

Gacinya yiyamamaza yagize ati “Tugiye gukora tutikoresheje turebe ko twabona abakinnyi bari ku rwego rwiza, sinavuga ko nzabagura ku mufuka wanjye, icyangombwa ni uko tumenya ngo haje abakinnyi beza.”

Iyi kipe yaguze abakinnyi nka Muhire Kevin na Nshuti Dominique Savio bavuye mu Isonga yamanutse mu cyiciro cya kabiri na Mugenzi Cedric muri Gicumbi naho Ndayishimiye Eric na Kanamugire Moses bongera amasezerano.

Ikinamico: Ubuyobozi bwa Ntampaka bwari bwatangiye ibiganiro na Kayiranga nk'umutoza, Gacinya we aragarura umutoza wakunzwe n'abafana
Komite nshya ya Rayon Sports ifite inshingano zo gutegura ikipe itaramenya niba izaba i Nyanza hasigaye ukwezi kumwe

Gacinya avuga ko kuba abo bayoborana ari abo yihitiyemo kandi bari mu kigero kimwe baba bumva ibintu kimwe biteguye gukora cyane no gushyiraho ingamba zo gushaka amafaranga byarinda ibibazo by’amikoro bakazafashwa n’Umuryango wa Rayon Sports.

Yagize ati “ Mu byo tugiye kugerageza gushyira ku murongo harimo ibibazo by’amikoro, ibibonetse tubicunge neza bibyazwe umusaruro kuko iyo abakinnyi batabayeho neza ntiwabasaba intsinzi cyangwa igikombe.”

Muri Kamena 2015, ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Etincelles, babiri bashinzwe gukata amatike batawe muri yombi bakekwaho kugurisha amatike bivugwa ko bari bamaze kugurisha ay’ibihumbi 62 FRW ndetse bafite n’agatabo k’amatike ahwanye n’ibihumbi 100 FRW nkuko byemejwe na Ugirashebuja Adolphe, ushinzwe umutungo muri Rayon Sports.

Ikizamini cya mbere kuri Gacinya ni ugutegura mu byumweru bibiri irushanwa ryo kubaka icyizere mu bafana
Gucunga umutungo cyane amafaranga yinjira kuri stade no kubyaza umusaruro abafana ni bimwe mu byitezwe kuri Komite nshya

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bukora ihererekanyabubasha n’abacyuye igihe ndetse bagashamangira imwe mu migabo n’imigambi bafite mu manda y’imyaka ibiri batorewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages