Ibi uyu mugabo yabitangaje ku Cyumweru tariki 12/05/2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imikino y’igikombe cya Afurika muri Table Tennis, izakurikirwa n’amajonjora yo gushaka itike yo kwitabira imikno olimpike.
Avugira muri BK Arena, Khaled El-Salhy yagize ati: "“Nkurikije ibyo mbonye mu myiteguro, birerekana ko tutibeshye ku Rwanda turuha amahirwe yo kwakira iyi mikino”.
Ibi tubonye mbere y’itangira ry’imikino, biratanga icyizere cy’igenda neza ry’imikino mu kibuga aho navuga ko bitazarangirira aha, birashoboka ko no mu yindi myaka iri imbere amarushanwa nk’aya yazagaruka mu Rwanda.
Uretse Khaled, muri BK Arena hari kandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisports , Niyonkuru Zéphanie, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis ku isi, Raoul Harry, umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, John Bosco BIRUNGI n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe ya Table Tennis kuri uyu mugabane.
Niyonkuru Zéphanie, wari uhagarariye Minisitiri wa Siporo muri ibi birori, yavuze ko ashimira cyane Ubuyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, mbere na mbere ku bwo kwigirira icyizere bakemera kwakira iyi mikino ndetse anemeza ko bazakomeza gufatanya nabwo ngo iyi mikino itangiye neza izanasozwe neza.
Imikino yakomeje uyu munsi kuwa mbere tariki 13 Gicurasi aho igice cya mbere cy’iyi mikino (AFRICAN CUP 2024) ku munsi w’ejo tariki 14.maze kuwa kane tariki 16 Gicurasi 2024 hatangire gice cya kabiri cy’iyi mikino ari cyo guhatanira itike yo kujya mu mikino Olimpike izabera mu Bufaransa Paris muri Nyakanga uyu mwaka.
Imwe mu mikino yakinwe kugeza ubu:
- Aruna Quadri (NIG) 3-2 Mbabazi Sam (UG),
- Boulousa (ALG) 3-0 Ishimwe Regis (RW),
- Bencha Marius (MOR) 3-1 Ben Yahya (TUN),
- Omotayo (NIG) 3-1 Jellouli (ALG),
- Sarah Hanfou (CAM) 3-0 Garci Fadwa (MOR),
- Hana (EGY) 3-0 Tumukunde Hervine (RW)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!