Ibi byakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon bagaragaza ko ikipe yabo igiye kongera gukomera, ikegukana ibikombe by’umwihariko icya shampiyona imaze imyaka itegukana.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, hashize iminsi 365 ingana n’umwaka wose uyu mugabo na bagenzi basubijwe kuyobora ikipe baherukagamo mu 2019.
Aba bari basimbuye komite yari iyobowe na Ngoga Roger Aimable wari wasigaranye ikipe nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, wari wagize uburwayi butamwemerera kuguma mu nshingano.
Ni umwaka utari woroshye muri rusange, kuko iyo urebye usanga ibyiza byawubayemo ari bike ugereranyije n’ibibi byawuranze, kuko benshi mu bafana bayo bibaza niba manda y’imyaka ine izarangira ahubwo ikipe idasenyutse.
Nyuma y’iminsi itatu gusa batorewe kuyobora Rayon Sports, Urwego rw’Ikirenga rwahise rutangira akazi ahanini gashingiye ku kureshya abaterankunga, ruhereye ku bari basanzweho barimo Uruganda rwa Skol, Canal+ n’abandi.
Igitangaje ni uko aho bakomangaga henshi basangaga amafaranga yo mu mwaka bari binjiriyeho ku buyobozi, abaterankunga bari baramaze kuyaha komite yari icyuye igihe.
Imibare yahise itangira kuzamo ibihekane kandi bisaba ko ikipe igomba kubaho, abakinnyi bagahembwa, ikongeramo abakinnyi bashya kandi beza, kugira ngo irebe ko yakomeza guhatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda.
Aba bayobozi ba Rayon Sports batazirwa ‘Abasaza’ bakomeje ibikorwa byo kuyishakira uko yabaho mu gihe kirambye itarimo ibibazo by’amikoro nk’uko bimaze igihe bimeze ubu.
Umushinga waheze mu mpapuro
Bongeye kubyutsa umushinga wo kuyishyira ku isoko ry’imari n’imigabane ifite agaciro ka miliyari 15 Frw. Uyu mushinga wenyegeje umuriro w’ubwumvikane buke mu buyobozi bwa Rayon Sports.
Uyu ni umushinga wasabaga ibyangombwa biva mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ukajya mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), bityo Rayon Sports ikava ku kuba ikigo kidaharanira inyungu, ikaba ikigo gicuruza giharanira inyungu.
Ababizobereyemo beretse Rayon Sports ko nta mutungo ufatika ifite cyangwa amafaranga kuri banki, ahubwo icyo icungiraho ari abanyamuryango bayo kuko abari bamaze kubarurwa barengaga ibihumbi 500.
Mu kumenya umubare w’abanyamuryango bayo niho havukiyemo undi mushinga wiswe ‘Gikundiro *702#’ cyangwa ‘Akanyenyeri’. Uyu wari uwo gufasha abakunzi bayo kuba bakwiyandikisha kugira ngo hamenyekane umubare wabo wa nyawo, kandi bashobore gutanga umusanzu wabo mu kubaka Rayon Sports.
Bidaciye kabiri abayobozi bananiwe kumvikana kuri uyu mushinga, aho Twagirayezu Thadee, na we watowe muri iyi manda ngo abe Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports FC, yatangiye kugaragaza ko wizwe nabi, ibihabanye n’ibya bagenzi be bavugaga ko ushoboka kandi wizwe neza. Gucikamo ibice bitangira ubwo.
Uyu mushinga kandi habayemo n’ikibazo cyo kutumvikana ku wahawe isoko ryo kuwiga, nyamara atari we wari wawutangije.
Iyi bombori bombori mu by’umushinga yakuruye ubwumvikane buke mu ikipe kuko ubuyobozi bwayo bwacitsemo ibice, kugeza aho urwego rumwe rukora kandi rugafata imyanzuro urundi rutabizi.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Komite Nyobozi ya Rayon Sports ihagarariwe na Twagirayezu yandikiwe ibaruwa n’Urwego rw’Ikirenga rwayo ruyobowe na Muvunyi Paul, isabwa kwitabira Inteko Rusange yagombaga gukemura ibyo bibazo byose, ariko iyitera utwatsi.
Kera kabaye iyo Nteko Rusange yarabaye ariko icyatumye itumizwa nticyagerwaho, dore ko Twagirayezu na Komite ye basabwaga gutanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo w’ikipe ariko Urwego Rukuru ntirunyurwe na yo n’uburyo yatanzwemo.
Nyuma y’iyo nama Twagirayezu yasohotsemo itarangiye, uguhangana kweruye ku mpande zombi guhita kwigaragaza, binashimangira ibyavugwaga by’umwuka mubi hagati ye na Muvunyi, aka wa Munyarwanda ngo “Ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi”.
Twagirayezu yabaye nk’usigarana ikipe wenyine, ndetse n’abayobozi bandi bari bafatanyije kuyobora iyi kipe cyane cyane abo mu Rwego Rukuru uhereye kuri Muvunyi bahita bacika ku kibuga.
Ibi byabakuye no mu yindi mishinga bateganyaga irimo n’uwo kugura imodoka y’ikipe, na yo yakomeje kuba inzozi.
Mu gukomeza kurwana ku ikipe, Twagirayezu yashatse abayobozi bashya bo kumufasha kuko abo batangiranye batangiye kumushiraho. Abo yashyize mu myanya ni Visi Perezida wa Kabiri, Abraham Kelly asimbuye Ngoga Roger na Habinshuti Mike nk’Umubitsi w’Ikipe asimbuye Rukundo Patrick.
Umusaruro wabaye nkene
Abasaza basanze ikipe ifitwe n’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ baherukaga kugirana ibihe byiza mu 2019 ubwo begukanaga Igikombe cya Shampiyona. Icyakora kuri iyi nshuro ntabwo byagenze neza kuko yaje guhagarikwa nyuma y’amezi atanu, muri Mata 2025 kubera uburwayi, we atemeraga.
Uyu mugabo yajyanye na Mazimpaka André watozaga abanyezamu, dore ko bari batsinze imikino itatu gusa mu 10 baherukaga gukina muri Shampiyona kugeza ku Munsi wa 23.
Akazi kahise gahabwa Rwaka Claude watozaga ikipe yayo y’abagore, ayifasha gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona nyuma yo gutakariza amanota mu mukino wayihuje na Bugesera FC, ndetse bamwe mu bafana bayo bagafungwa kubera guteza umutekano muke.
Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba Rayon Sports bayobowe n’uwahoze ari kapiteni wayo, Muhire Kevin, bashinje ubuyobozi gutererana abakinnyi bakarwana urugamba bonyine habura iminsi itatu gusa ngo Shampiyona irangire.
Si iki gikombe yatakaje cyonyine kuko yanatsinzwe na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Akazi ko mu mwaka mushya wa 2025/26 kahawe Afahmia Lotfi watozaga Mukura VS, ku wa 30 Gicurasi 2025.
Uburyo uyu mugabo na we yahawemo akazi ntabwo bwumvikwanyweho n’ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports nk’ikipe yari yabonye itike yo kujya muri CAF Confederation Cup. Bamwe bati ’ni uwa Twagirayezu’, abandi bati ’ni uwa Muhirwa Prosper’.
Bidaciye kabiri ikipe yasezerewe mu ijonjora rya mbere ikuwemo na Singida Black Stars yo muri Tanzania yayitsinze igiteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi, Twagirayezu wari warakunze kugaragaza ko adakunda imikinire ye atangira kumubona nk’umutoza udakwiriye iyi kipe.
Ku wa 12 Ukwakira 2025, yamwandikiye ibaruwa imuhagarika ku kazi mu gihe cy’iminsi 30, ariko Muhirwa Prosper nka Visi Perezida we, yitandukanya n’uyu mwanzuro.
Si ukwitandukanya gusa ahubwo Twagirayezu yahise yikorezwa umutwaro wo kwirengera ingaruka zose zizava mu guhagarika uyu mutoza, cyangwa kumwirukana burundu mu cyo abahagarariye inyungu z’umutoza berekanye ko “binyuranyije n’amategeko”.
Havutse amadeni mashya
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butorwa bwasanze ifite amadeni y’arenga miliyoni 400 Frw, ibirarane by’imishahara na bamwe mu bakinnyi batahawe amafaranga baguzwe.
Aya madeni yarishyuwe uko ubushobozi bwakomezaga kuboneka binyuze mu kwisuganya kw’abanyamuryango, ariko bitewe n’ibibazo uruhuri bishingiye ku bwumvikane buke, hongera kugaraga andi madeni.
Mu madeni Rayon Sports ifite kugeza ubu harimo ukwezi kumwe ku bakinnyi n’abakozi bayo; amafaranga atarishyuwe mu gushyira mu bikorwa umushinga wa ‘Gikundiro *702#’; n’ay’abandi banyamuryango batanze bazi ko ari ay’umugabane wabo mu ikipe ariko amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.
Aya mafaranga yose akabakaba miliyoni 100 Frw, yiyongeraho arenga miliyoni 30 Frw ya Robertinho na miliyoni 14,5 Frw za Adulai Jalo bayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Ikipe y’Abagore yabaye nziza
Rayon Sports WFC yagerageje gukura mu isoni iri zina, kuko mu mwaka wa 2024/25, yegukanye ibikombe bine yahataniye hatitawe ku birarane by’imishahara yabaga iberewemo uko bwije n’uko bukeye.
Iyi kipe kandi yitabiriye imikino ya CECAFA ihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba, igera ku mukino wa nyuma ari na yo kipe rukumbi yo mu Rwanda yabikoze.
Abafana baratengushywe
Abafana ba Rayon Sports bavugaga ko ba nyir’ikipe bayisubijwe bityo igiye kongera gukomera ikanigaranzura APR FC imaze imyaka itandatu yegukana Igikombe cya Shampiyona. Ibyagaragajwe ku mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wabereye muri Stade Amahoro bakayuzuza bwa mbere kuva yavugururwa.
Icyakora kuri ubu nyuma y’umwaka, imvugo yarahindutse bakomeje kugaragaza ko batengushywe, aho bamwe bita aba bayobozi abagambanyi yewe bakwiye no kubavira mu ikipe, bakegura nk’uko babivuze ku munsi wa mbere.
Kugeza ku Munsi wa Karindwi wa Shampiyona ya 2025/26, Gikundiro iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, aho irushwa atatu na Police FC iyoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!