Ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ni bwo APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda, wanahujwe n’ibirori byo gushyikirizwa igikombe.
Mu bari muri ibi birori harimo na Ngaboyisonga Patrick, wari wicaye mu myanya y’icyubahiro. Yari yambaye umupira w’umweru, urimo imirongo ihagaze y’umukara, ndetse n’ipantaro y’umukara.
Kwambara iyi myambaro kandi hari abari basanzwe bavuga ko yakoze amakosa mu nyungu za APR FC, byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bafana yagize ati “Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera na Rayon sports. Ariko Murera wagorwa pe! Uzakina n’amakipe ukine n’abasifuzi? Nguwo mu mukara n’umweru.”
Ngaboyisonga Patric wasifuye mach ya Bugesera na Rayon sports, ariko murera wagorwa pe!uzakina n'amakipe ukine n'abasifuzi? Nguwo mu mukara n'umweru😭💔
🏃🏿🏃🏿🏃🏿 pic.twitter.com/FFQDQE0GOF
— Wimbwira_Ubusa🇷🇼 (@Wimbwira) May 29, 2025
Uwitwa Genius Fida yagize ati “Ngaboyisonga Patrick akaba n’umusifuzi, akabivanga no gukunda APR, ejo ntiyabashije kubihisha agaragara yaje kwishimira Igikombe anaseruka mu myambaro ya APR. Aha ni ho utinyira ruhago yacu.”
Ngaboyisonga Patrick Akaba Numusifuzi😭 Akabivanga Nogukunda Apr Ejo Ntiyabashije Kubihisha Agaragara Yaje Kwishimira Igikombe Anaseruka Mumyambaro Ya Apr Aha Niho Utinyira Football Yacu pic.twitter.com/iqbfKTM9qk
— Genius Fida (@GeniusOmarFida) May 29, 2025
Ukoresha amazina ya Wimbwira Ubusa, we yagize ati “Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Bugesera na Rayon sports, ariko Murera wagorwa pe! Uzakina n’amakipe ukine n’abasifuzi? Nguwo mu mukara n’umweru.”
Ngaboyisonga Patric wasifuye mach ya Bugesera na Rayon sports, ariko murera wagorwa pe!uzakina n'amakipe ukine n'abasifuzi? Nguwo mu mukara n'umweru😭💔
🏃🏿🏃🏿🏃🏿 pic.twitter.com/FFQDQE0GOF
— Wimbwira_Ubusa🇷🇼 (@Wimbwira) May 29, 2025
Nubwo hari bamwe batabishyigikiye, hari bagenzi babo bavuze ko Ngabonziza yari afite uburenganzira bwo kwambara imyambaro yifuza kuri uyu mukino.
Uwitwa Mutabazi Gady, yavuze ko kwambara umwenda w’umukara n’umweru ntaho bihuriye no kuba ari uwa APR FC.
Ati “Ntimukabeshye, ubu se umwenda wose w’umukara n’umweru ni uwa APR? Ubu se ko mfana Rayon imyenda y’umukara mfite nzayite? Tureke imyumvire ipfuye kuko nta kirango cya APR utweretse.”
Ntimukabeshye, ubuse Umwenda wose wumukara numweru ni uwa Apr? Ubuse ko mfana Rayon imyenda mfite yumukara nzayite? Tureke imyumvire ipfuye kuko ntakirango cya Apr utweretse
— Mutabazigady1 (@mutabazigady1) May 29, 2025
Ukoresha amazina ya Nzongera, yagize ati “Nimunyereke ahantu handitse ko umusifuzi atemerewe kugira ikipe akunda.”
Nimunyereke ahantu handitse ko umusifuzi atemerewe kugira Equipe akunda. pic.twitter.com/33wlHGLOZZ
— NZOGERA🇷🇼 (@D_Nzogera) May 29, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!