Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Gashyantare 2026, mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, haratangirira Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kaza gusorezwa mu Karere ka Huye.

Mbere y’uko abasiganwa batangira Meya Mutabazi Richard, yagaragaje imbamutima z’abatuye muri aka karere bagiye kubona imbonankubone abakinnyi mpuzamahanga basiganwa.

Ati “Bugesera turiteguye kuri iyi Tour du Rwanda 2026. Kuba Agace ka Kabiri kagiye gutangirira i Nyamata, hari byinshi bivuze kuri twe. Kuba turi bukoreshe iyi mihanda iduhuza n’Akarere ka Nyanza ikagana Huye, hari byinshi bivuze.”

“Ni umuhanda twahawe na Perezida wa Repubulika [Paul Kagame], uyu munsi ukaba uri bukoreshwe muri Tour du Rwanda. Twe nk’abaturage dusanzwe tuwukoresha, ariko kuba uri bunyuremo iri siganwa mpuzamahanga, ni ikintu kiza kuryohera abaturage, kikabongerera agaciro n’akarere.”

Meya Mutabazi yakomeje avuga hari byinshi byiza biri mu Karere ka Bugesera biza kubonwa n’Isi yose, kuko benshi bahanze amaso iri siganwa ryo ku rwego rwa 2,1.

Ati “Ni ikintu cyiza kandi ku kugaragaza ibyiza nyaburanga kuko nka Bugesera dufite ahantu heza cyane. Kuba abanyamahanga agiye kunyura hano akahabona biradushimishije.”

“Abanyabugesera bakunda siporo muri rusange ariko igare ni umwihariko. Ntabwo barikoresha mu marushanwa ahubwo ni igikoresho cyifashishwa mu rugendo cyane cyane abagore n’abakobwa.”

“Kuba hari bunyure igare birahuzwa n’umwihariko waho w’abagore n’abakobwa batwara igare. Abaturage bacu bakoresha igare cyane mu bikorwa bitandukanye. Birahuzwa rero bibaryohere.”

Ni ku nshuro ya karindwi kuva mu 2015, Tour du Rwanda igiye kunyura i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Ni mu gihe ari inshuro ya kane hatangiriye isiganwa ry'iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009.

Abakinnyi 78 barahaguruka saa Sita Zuzuye, berekeze mu Karere ka Huye ku ntera y’ibilometero 134,6. Itamar Einhorn ukinira NSN Development Team ni we uyoboye abandi kugeza ubu.

Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda karahagurukira mu Karere ka Bugesera kerekeza i Huye
Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda karahagurukira mu Karere ka Bugesera kerekeza i Huye
Meya Mutabazi Richard yagaragaje ko Akarere ka Bugesera gafite umwihariko w'igare
Meya Mutabazi Richard yagaragaje ko Akarere ka Bugesera gafite umwihariko w'igare