Hari hashize iminsi bitangajwe ko abakinnyi batarabona ibyangombwa by’inzira biturutse ku bakinnyi 12 b’APR FC bari muri CECAFA Kagame Cup bagomba kubona impapuro buzuriza muri Tanzania bagahita basezererwa.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo umutoza Johnathan McKinstry yahamagaye abakinnyi 26 bagombaga kujya muri Ecosse mu gihe bari bagitegereje ibyangombwa.
McKinstry we yari yamaze kugera muri iki gihugu gutegura urugendo rw’aba bakinnyi bakina imbere mu gihugu bari kwitegura CHAN izabera mu Rwanda mu 2016 n’umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika na Ghana uzaba tariki ya 5 Nzeli 2015.
Kuri uyu wa Kane, FERWAFA yavuze ko yasabye ko umwiherero wo muri Ecosse ukurwaho kuko gushaka ibyangombwa (Visa) byatinze byatuma gahunda y’ikipe y’igihugu itari kuzashyirwa mu bikorwa.
Byari biteganyijwe ko Amavubi azakinirayo imikino ya gicuti n’amakipe nka Edinburg University, Patrick Thistle, Celtic na Rangers zo mu cyiciro cya mbere gusa aya makipe yamaze gutangira shampiyona tariki ya 1 Kanama 2015.
Kuri gahunda isanzwe hari kuzaba umukino wa gicuti ugahuza Amavubi na Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Congo tariki ya 29 Kanama 2015 uzaba.
Kuba umwiherero w’Amavubi muri Ecosse wavuyeho bishobora gutuma APR FC ikina irushanwa ry’Agaciro Development Fund rizaba kuva tariki ya 15-22 Kanama 2015 kuko itari kuba ifite abakinnyi bayo 14 bari bahamagawe.



















TANGA IGITEKEREZO