Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umukinnyi ukina aca ku mpande mu Ikipe ya Club Brugge, Andreas Skov Olsen, yagaragaje uburebure bw’uwo mwobo ashyiramo akaguru yereka bagenzi be indeshyo yawo.
Mu butumwa yatanze, yagize ati “Birashoboka ko uyu mwobo ureshya n’igice cya metero z’ubujyakuzimu. Byari hagati mu kibuga, umuntu yashoboraga kuvunika ukuguru, umwuga we washoboraga kurangirira hano.”
Icyakora nta mukinnyi n’umwe wahavunikiye kuko uwo mwobo udasanzwe wagaragaye umukino urangiye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Autriche ryihutiye guhamagara ababizobereyemo kugira ngo basuzume icyatumye biba.
Iki kibazo kibaye mu gihe n’ubundi Autriche ifite undi mukino wa UEFA Nations League kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Ernst Happel, aho izaba icakirana n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Igitekerezo kimwe cyatanzwe n’umufana cyerekana ko umuyoboro w’amazi munsi y’ikibuga ushobora kuba warangiritse bigatuma yose ajya ahantu hamwe bigatuma havamo umwobo munini.
Wari umukino udasanzwe kuko watangiye ndetse urangira mu bihe bitamenyerewe aho umukino watinzeho iminota 90 kugira ngo utangire kubera ibura ry’amashanyarazi. Icyo gihe abafana bari muri stade bagerageje gukoresha telefoni zabo bashaka urumuri.
Uyu wari umukino wa kabiri w’uwahoze ari umutoza w’Ikipe ya Manchester United, Ralf Rangnick, wahawe gutoza Autriche. Warangiye Denmark iwutsinze ku bitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!