Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Seninga yaba yabwiye ubuyobozi ko ashaka gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe yahawe mu ntangiriro za Kamena.
Impande zombi ntizivuga rumwe ku bakinnyi babiri b’iyi kipe, Nahimana Isiaq na Kikunda Musombwa Patrick uzwi nka Kaburuta kugeza ubu batari mu ikipe.
Ubuyobozi bwa Etincelles bwifuza kugarura Nahimana Isiaq wamaze gusinyira Kiyovu Sports, Seninga we akaba atabishaka mu gihe kandi bwifuza kwirukana Kaburuta umaze ibyumweru bitatu yaraburiwe irengero ariko umutoza we akaba atabishaka.
Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Etincelles FC, Gafora Abdulkalim yavuze ko Seninga atarasezera kuri iyi kipe, atwemerera ko hari inama igomba guhuza impande zombi kuri uyu mugoroba.
Ati” Nta baruwa y’umutoza twari twabona, ibyo ni ibihuha. Ni byo dufitanye inama mukanya. Ntabwo umutoza duhuza kuri Isiaq wagiye muri Kiyovu Sports kandi akidufitiye amasezerano. Ni njye wamusinyishije, ni imyaka ibiri. Kaburuta na we yataye akazi kandi ubu tumaze ibyumweru bitatu dukora. Ni umukinnyi mwiza ariko twumva twamureka kuko ntabwo yubashye akazi.”
IGIHE yagerageje kuvugana na Seninga Innocent ariko ntiyitaba Telefoni.
Seninga Innocent yasubiye gutoza Etincelles FC tariki ya 10 Kamena ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko ayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2015/16.
Uyu mutoza usanzwe yungirije mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ , yatoje kandi Bugesera FC, Isonga FC, Police FC, Musanze FC na Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO