AS Kigali FC nk’andi makipe atandukanye, ifite abakinnyi basoje amasezerano yabo, cyane ko umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru mu Rwanda, usozwa ku wa 4 Nyakanga.
Iyi kipe iterwa inkunga n‘Umujyi wa Kigali, ikomeje gutakaza abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba zayifashije kubona umwanya wo kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup mu mwaka utaha 2022.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Nsabimana Eric ‘Zidane’ ukina hagati mu kibuga, hashize iminsi ine yivanye ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abakinnyi ba AS Kigali FC n’abatoza bayo.
Nyuma yo kwivana kuri uru rubuga, amakuru yandi avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yaramaze kubwira abayobozi b’iyi kipe ko atiteguye gukomezanya na yo nyuma y’uko yasoje amasezerano ye ariko afitiwe umwenda w’amafaranga ye yagombaga guhabwa ubwo yasinyiraga iyi kipe amasezerano.
Amwe mu makipe Nsabimana ari kuvugwamo, ni Police FC ifite amahirwe yo kumwegukana mu gihe yakomeza kumushaka, indi ni Rayon Sports FC ikeneye umusimbura wa Jean Vital Ourega.
Abandi ba AS Kigali FC bazarekurwa, ni rutahizamu w’umunya-Nigeria, Orotomal Alex, umunyezamu ukomoka muri Uganda, Bate Shamiru n’Umurundi ukina mu busatirizi, Sudi Abdallah ugomba kwerekeza muri Wehdat yo muri Jordan.
Gusa kuri Bate Shamiru, mu gihe cyose yaba abonye Ubwenegihugu bw’u Rwanda byamuhesha amahirwe yo kuhaguma cyangwa kugurwa n’indi kipe ikomeye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!