00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unkubise wahava ujya muri ’morgue’- Perezida wa Rayon Sports ku bafana bigometse

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 15 January 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye gasopo abafana b’iyi kipe bashatse gukubita Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Ubwo Murera yatsindwaga uyu mukino wari wabanje kuvugirwaho amagambo menshi, bamwe mu bafana bayo bashatse gukubita Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, maze agobokwa n’Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude ndetse n’Umuyobozi w’Amatsinda y’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu, Nshimiyimana Emmanuel ’Matic’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’Ikipe ya Rayon Sports, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye yahaye gasopo aba bafana bigumuye bashaka gukubita abayobozi.

Yagize ati "Aho dushyiriye ibintu ku murongo abari bafitemo inyungu byarabababaje, ubu bari muri gahunda yo gusubiza Rayon Sports aho yari iri. Inama zirabera La Galette no kwa Kamali Tamu Tamu, zo gushaka gukubita Perezida Jean Fidèle n’Umunyamabanga Patrick ngo ni uko dutsinzwe mu kibuga? 1994 murayibuka? Indege yaraguye bica Abatutsi barenga miliyoni. None ngo kuko dutsinzwe bakazamuka hejuru muri VIP ngo badukubite?"

"Iyo bahansanga ngo bankubite. Nava aho njya kuri Polisi mbabwira ngo nakoze ibi kubera kwitabara ariko unkubise wahava ujya muri ’morgue’ [mu buruhukiro bw’abapfuye]."

Yakomeje anenga abafana bagifite iyo myumvire, yibaza niba uko amakipe azajya atsindwa hazajya hakubitwa abayobozi bayo.

Ati "Ubwo buterahamwe ni bwoko ki bugarutse bwo gukubita abantu ngo kubera ko ikipe itsinzwe? Uracyafite mu mutwe hameze hatyo, ese uraza kunkubita iki? Urazana umupanga urazana iki?"

"Buriya abafana ba APR FC nitsindwa bazazamuka bafate Col Karasira Richard bamukubite? Aba Gorilla FC bakubite Hadji [Yussufu Mudaheranwa] hanyuma aba Gasogi United bazamuke bakubite KNC?"

Uwayezu yasabye abafana ba Rayon Sports kwitandukanya n’imico nk’iyo, bakagira ikinyabupfura kuko ubuyobozi buriho buri kubaka ikipe ibereye umufana wa Rayon Sports wese.

Perezida wa Rayon Sports kandi yaboneyeho gusaba imbabazi abafana nyuma y’uko ikipe itsinzwe umukino w’umunsi wa 16 na Gasogi United.

Ati “Twatangiye imikino y’igice cya kabiri cya Shampiyona, twatangiye dukina na Gasogi United, twaratsinzwe. Nk’Ikipe nkuru ihatana, ishaka igikombe, tuba twifuza guhora dutsinda, ntabwo twitwaye neza ariko ibyo mu mupira w’amaguru bibaho ubwo abakunzi ba FC Barcelone nanjye mfana barabyumva kundusha.”

“Ibyo rero ndanabisabira imbabazi abafana kuko ntibishimye ariko nta rirarenga shampiyona ni ugusiganwa ntibivuze ko uwagusize metero runaka ari we uzahagera mbere. Intsinzi ni iya twese ni iy’abafana, abayobozi, abakinnyi n’umutoza.”

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki 16 Mutarama, ikina na Interforce FC mu mukino ubanza wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro wakuwe kuri Stade ya Bugesera ukajyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye gasopo abafana bigometse ku buryo bashaka gukubita abayobozi b'ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages