Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, nibwo URA yageze i Kigali, ije gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti uzaba kuwa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino wa kabiri Rayon Sports igiye gukina n’ikipe yo muri Uganda mu bihe bya vuba, kuko tariki 15 Kanama 2022, yari yakinnye na Vipers yo muri iki gihugu ku munsi w’igikundiro.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko abari baguze amatike yo kwinjira ku mukino wa Kenya Police FC ariyo bazakoresha kuri uyu mukino wa Uganda Revenue Authority.
Rayon sports izongera gukina umukino wa gicuti na Singida Big stars yo muri Tanzania ikinamo Kagere Meddie, tariki 4 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!