Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026, ni bwo abaganga bakekwaho uburangare bwatumye Maradona w’imyaka 60 yicwa n’umutima batangiye kuburana kuri ibi byaha bakomeje guhakana kuva mu mwaka ushize.

Aba bashoboraga gufungwa hagati y’imyaka umunani na 25, ariko urubanza ntirwarangira kuko umucamanza witwa Julieta Makintach yeguye nyuma y’uko umushinjacyaha yerekanye amashusho y’ikiganiro mbarankuru.

Ni ikiganiro cyakozwe kigaragaza ibihe bya mbere nyuma y’urupfu rwa Maradona mu 2020, kugeza ku ntangiriro z’urubanza mu mezi abiri yari ashize, aho uyu mucamanza agaragara nk’umwe mu b’ingenzi gishingiyeho.

Bivugwa ko mbere y’uko Maradona apfira mu mujyi wa Tigre uri mu ntara ya Buenos Aires muri Argentine, abaganga birengagije nkana ubukana bw’indwara yari afite y’umutima, dore ko hari hashize igihe gito arwariye mu rugo baramubaze mu bwonko.

Bashinjwa ko kutamuha ubutabazi yari akeneye, byatumye amaraso ava mu mutima ajya mu bihaha nk’uko byagaragajwe n’isuzuma ryakorewe umurambo we nyuma yo kwitaba Imana ‘Autopsy’.

Abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, barimo Leopoldo Luque wari umuganga we wihariye, Agustina Cosachov witaga ku buzima bwe bwo mu mutwe, Dahiana Gisela Madrid wigeze kuba umuganga we n’abandi.

Abatangabuhamya hafi 120 ni bo bategerejwe muri uru rubanza rwa Maradona wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1986. Aba bazaba arimo n’abakobwa be.

Biteganyijwe ko rubanza ruzarangira muri Nyakanga 2026.

Abagize uruhare mu rupfu rwa Diego Maradona bongeye kuburanishwa
Abagize uruhare mu rupfu rwa Diego Maradona bongeye kuburanishwa
Diego Maradona ni umunyabigwi mu mupira w'amaguru
Diego Maradona ni umunyabigwi mu mupira w'amaguru