Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 23 Werurwe 2019 muri Côte d’Ivoire. Ubanza wabaye muri Nzeri 2018 aho u Rwanda rwatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikinyamakuru SportMania cyanditse ko mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo umukino wo kwishyura ube, hataramenyekana ikibuga n’umujyi uzaberamo, niba ari mu mujyi wa Bouaké cyangwa mu murwa mukuru Abidjan.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Côte d’Ivoire yavuze ko bataramenya aho umukino uzabera ariko amahirwe menshi ari uko ari mu mujyi wa Abidjan.

Yagize ati “Ntituramenya amakuru y’aho umukino uzabera ariko nababwira ko amahirwe 80% uzabera Abidjan.”

Ubuyobozi bushaka ko ubera i Abidjan ku mpamvu zo kurengera amafaranga, mu gihe abakinnyi bifuza ko wajyanwa mu mujyi wa Bouaké, aho bashaka kuzishimira kujya mu gikombe cy’Afurika imbere y’abakunzi babo, babashyigikiye cyane mu mikino y’amajonjora.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu itsinda H riyobowe na Guinée équatoriale ifite amanota 11, Côte d’Ivoire ifite umunani, Centre Afrique ifite atanu.

Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru kizabera mu Misiri guhera tariki 21 Kamena gisozwe tariki 19 Nyakanga 2019.

Amafoto yaranze umukino ubanza wabereye i Kigali muri Nzeri 2018

Abakinnyi ba Côte d’Ivoire babanje mu kibuga bari barangajwe imbere na Serge Aurier ukinira Tottenham Hotspur
Abakinnyi ba Côte d’Ivoire babanje mu kibuga bari barangajwe imbere na Serge Aurier ukinira Tottenham Hotspur
Umutoza Mashami Vincent yashimiye abakinnyi be uko bitwaye nubwo batsinzwe na Côte d’Ivoire
Umutoza Mashami Vincent yashimiye abakinnyi be uko bitwaye nubwo batsinzwe na Côte d’Ivoire
Muhadjili Hakizimana agerageza kwaka umupira Serge Aurier
Muhadjili Hakizimana agerageza kwaka umupira Serge Aurier
Meddy Kagere yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka ine adahamagarwa
Meddy Kagere yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka ine adahamagarwa
Aurier ahanganiye umupira na Kagere Meddie
Aurier ahanganiye umupira na Kagere Meddie
Amavubi yasoje umukino mu kababaro ko kubura n'inota rimwe
Amavubi yasoje umukino mu kababaro ko kubura n'inota rimwe

Amafoto: Niyonzima Moise