Umwaka ushize Police FC yarangije shampiyona ari iya kabiri inyuma ya Rayon Sports, byatumye umutoza Seninga Innocent yongerwa amasezerano y’imyaka itatu anahabwa amafaranga yo kugura abakinnyi yifuzaga kugira ngo ahatanire igikombe ariko yaje gutandukana nayo kubera umusaruro muke.
Muri Gicurasi 2018, Police FC yazanye umutoza mushya, Albert Mphande ukomoka muri Zambia, mu mikino ine yatoje ahura na Miroplast FC, Gicumbi FC, Espoir FC na Sunrise FC, nta nota na rimwe yatakaje byatumye iyi kipe izamuka ubu ikaba ihagaze ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39 irushwa rimwe na Kiyovu Sports ya Kane naho Rayon Sports ikayirusha amanota ane.
Mu gihe Rayon Sports igifite ibindi birarane harimo icyo izakiramo Amagaju FC n’icyo izasuramo Musanze FC, ikomeje gushaka amanota yayifasha kurenga kuri AS Kigali ya Kabiri igasatira APR FC iyoboye urugamba rwo gushaka igikombe; Umutoza Mphande ushaka kuzongererwa amasezerano nawe nta kosa ashaka gukora ryo gutakaza amanota.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi muri shampiyona, Rayon Sports yawutsinze ku gitego 1-0. Police FC ni imwe mu makipe ashoborwa cyane na Rayon Sports kuko iheruka kuyitsinda mu Gicurasi 2015, indi mikino itanu yakurikiyeho, Rayon Sports yatsinzemo itatu zinganya ibiri.
Kuri uyu wa Gatandatu Police FC izakina idafite rutahizamu Mico Justin ufite ikibazo cy’imvune kimwe n’umunyezamu wa mbere, Nzarora Marcel wahagaritswe kubera imyitwarire mibi mu gihe Rayon Sports nayo ishobora kuba idafite myugariro Usengimana Faustin na Mugisha François bagize ibibazo ku mukino iyi kipe yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0.
Rayon Sports nitsinda uyu mukino izahita igira amanota 46 mu mikino 23 isigare irushwa na AS Kigali yo imaze gukina imikino 24 amanota abiri mu gihe APR FC ya mbere n’amanota 50 mu mikino 24 yaba iyirusha ane.
AS Kigali iracyafite ikirarane izakiramo Marines FC tariki 6 Kamena nigitsinda ikazagira amanota 51, APR FC nayo igifitanye na Police FC kizakinwa tariki 10 Kamena bivuze ko nitsinda izagira amanota 53 mu gihe Rayon Sports nimara kwisobanura na Police FC izaba isigaje ibindi birarane bibiri yabitsinda ikagira amanota 52 igasigara irushwa na APR FC rimwe.






Ibitekerezo 0