Uyu mwuka wongeye kumvikana muri Rayon Sports nyuma y'uko yemereye buri mukinnyi agahimbazamusyi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ubwo bamaraga kwegukana igikombe cya shampiyona ariko ntibayahabwa.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangarije IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ko bakoze inama hagati yabo bemeranywa kuva mu mwiherero no kudakina uyu munsi mu gihe batarahabwa ibyo basezeranyijwe.
Aba bakinnyi batifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara ku mpamvu z'umutekano wabo basobanura ko mu nama yabahuje n’ubuyobozi bamaze gutwara igikombe bwababwiye ko buri wese azahabwa aya mafaranga ariko kuri uyu wa Gatanu ubwo bayasabaga babwiwe ko bari buhabwe ibihumbi 200 gusa bo barayanga bahitamo no kudakina.
Ikindi ngo abakinnyi babwiwe ko mu bihumbi 200 bagomba gukatwa ibihumbi 20 yo kuba bataritabiriye kimwe mu bikorwa ikipe yari ifite mu minsi ishize gusa bo bakavuga ko batari bakimenyeshejwe.
IGIHE yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, ku bivugwa mu ikipe ariko ntabwo yitaba telefone ye ngendanwa.
Umukino wa Azam FC na Rayon Sports uteganyijwe saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba ugomba kubanzirizwa n’akarasisi k’abafana gatangira saa saba mu mihanda y’i Nyamirambo.



Ibitekerezo 0