Uyu mugabo yari amaze imyaka 30 avura abakinnyi ba Rayon Sports dore ko ari akazi yatangiye mu 1995.
Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba Gikundiro n’abandi bakunzi ba siporo muri rusange bakomeje kugaragaza ko ari igihombo gikomeye ku mupira w’u Rwanda.
Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko Dr. Mugemana yitangiye Rayon Sports mu buryo bukomeye.
Ati “Nyagasani amwakire mu bo yishimira umubyeyi Charles. Yitangiye Rayon Sports bitagira urugero.”
Nyagasani amwakire mubo yishimira umubyeyi Charles!!, yitangiye Rayon bitagira urugero, be strong Rayon family & Mugemana .
— Nshimiyimana Jean Claude (@JeanClaude12964) January 13, 2026
Kanyankore Ally we yavuze ko yamwigiyeho gukunda.
Ati “Umwe mu bagabo nigiyeho urukundo nyarwo icyo ari cyo, umurage asize ntuzibagirana. Yanyigishije gukunda ikintu cyangwa umuntu mu bibi no mu byiza.”
Umwe mubagabo nigiyeho urukundo nyarwo icyo aricyo umurage asize ntuzibagirana, yanyigishije gukunda ikintu cg umuntu mubibi no nibyiza😭😭
— Ally Kanyankore (@de9bda0bccda49f) January 13, 2026
APR FC yafashe mu mugongo mucyeba, yihanganisha Rayon Sports igira iti “Umuryango mugari wa APR FC wihanganishije ikipe ya Rayon Sports FC yabuze muganga w’ikipe Dr. Charles Mugemana. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Umuryango mugari wa APR FC wihanganishije ikipe ya Rayon Sports FC yabuze muganga w'ikipe Dr. Charles MUGEMANA. IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
The entire APR FC family extends its heartfelt condolences to Rayon Sports FC on the passing of team doctor.
May his soul rest in peace. pic.twitter.com/MuuKQEIi2d— APR F.C. Official (@aprfcofficial) January 13, 2026
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryihanganishije abanyamupira bose, rivuga ko umusanzu wa Mugemana mu iterambere rya ruhago utazibagirana.
Ati “Umuryango mugari wa FERWAFA, wihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru n’abagize Rayon Sports by’umwihariko ku bwo kubura umuntu w’ingenzi muri ruhago yacu, Mugemana Charles wari umuganga w’iyi kipe.”
UBUTUMWA BWO KWIHANGANISHA. pic.twitter.com/5jvysHt8Cp
— Rwanda FA (@FERWAFA) January 13, 2026
Rwirangira Bidier we yagize ati “Yoooo uruhukire mu mahoro Mugemana, wari umu-sportif bitari umu-Rayon gusa. Tubuze umugabo.”
Yoooo Rest in peace Mugemana wari umu sportif apana umu Rayons gusa... tubuze umugabo. Umuryango we mukomere ndetse n'abamuzi bose
— Rwirangira F. Bidier (@RFBidier) January 13, 2026
Umutoza Julien Mette watoje Rayon Sports mu 2024, nawe ni umwe mu bababajwe n’urupfu rwa Mugemana.
Yagize ati “Birambabaje kumenya ko Charles atakiri kumwe natwe. Dogiteri kandi pasiteri. Yari umuganga w’indahemuka wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 30. Ikiganiro cyacu, ingendo ndende twagiranye, inseko ye yagumaga ku maso.”
Triste en apprenant que Charles n’est plus de ce monde. Docteur, professeur et pasteur. Il fût le doc fidèle de Rayon Sport pendant 30 ans. Nos échanges, nos longs trajets ensemble, son large sourire permanent… je te pardonne d’avoir roulé trop vite avec ma voiture doc 😘🙏 REP pic.twitter.com/y2CRzQsc5O
— Julien Mette (@julien_mette) January 14, 2026
Umunyamakuru wa RadioTV10, Kayiranga Ephrem, yagaragaje ko Mugemana yasize umurage w’ubugiraneza n’aho bidashoboka.
Ati “Ruhukira mu mahoro umunyabigwi. Urugero rw’umugabo nyawe kandi asize umurage w’ubugiraneza n’aho bidashoboka.”
Mugemana Charles wabaye umuganga wa Rayon Sports FC mu gihe cy’imyaka irenga 30 yitabye Imana
Yari amaze igihe arwaye
RIP Legend
Urugero rw’umugabo nyawe kandi asize umurage w’ubugiraneza n’aho bidashoboka pic.twitter.com/MB8jTx0in1
— Ephrem Kayiranga (@ephremkay) January 13, 2026
Mugemana Charles usanzwe ari se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.
Mu Ukwakira 2025, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bari bamusuye mu bitaro. Ni mu gihe muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku myaka 30 yari amaze ayivura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!