00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urupfu rwa Dr. Mugemana wari umuganga wa Rayon Sports rwashenguye benshi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 January 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Inkuru y’urupfu rwa Dr. Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports yamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 13 Mutarama 2026, ishengura benshi nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo yari amaze imyaka 30 avura abakinnyi ba Rayon Sports dore ko ari akazi yatangiye mu 1995.

Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba Gikundiro n’abandi bakunzi ba siporo muri rusange bakomeje kugaragaza ko ari igihombo gikomeye ku mupira w’u Rwanda.

Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko Dr. Mugemana yitangiye Rayon Sports mu buryo bukomeye.

Ati “Nyagasani amwakire mu bo yishimira umubyeyi Charles. Yitangiye Rayon Sports bitagira urugero.”

Kanyankore Ally we yavuze ko yamwigiyeho gukunda.

Ati “Umwe mu bagabo nigiyeho urukundo nyarwo icyo ari cyo, umurage asize ntuzibagirana. Yanyigishije gukunda ikintu cyangwa umuntu mu bibi no mu byiza.”

APR FC yafashe mu mugongo mucyeba, yihanganisha Rayon Sports igira iti “Umuryango mugari wa APR FC wihanganishije ikipe ya Rayon Sports FC yabuze muganga w’ikipe Dr. Charles Mugemana. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryihanganishije abanyamupira bose, rivuga ko umusanzu wa Mugemana mu iterambere rya ruhago utazibagirana.

Ati “Umuryango mugari wa FERWAFA, wihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru n’abagize Rayon Sports by’umwihariko ku bwo kubura umuntu w’ingenzi muri ruhago yacu, Mugemana Charles wari umuganga w’iyi kipe.”

Rwirangira Bidier we yagize ati “Yoooo uruhukire mu mahoro Mugemana, wari umu-sportif bitari umu-Rayon gusa. Tubuze umugabo.”

Umutoza Julien Mette watoje Rayon Sports mu 2024, nawe ni umwe mu bababajwe n’urupfu rwa Mugemana.

Yagize ati “Birambabaje kumenya ko Charles atakiri kumwe natwe. Dogiteri kandi pasiteri. Yari umuganga w’indahemuka wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 30. Ikiganiro cyacu, ingendo ndende twagiranye, inseko ye yagumaga ku maso.”

Umunyamakuru wa RadioTV10, Kayiranga Ephrem, yagaragaje ko Mugemana yasize umurage w’ubugiraneza n’aho bidashoboka.

Ati “Ruhukira mu mahoro umunyabigwi. Urugero rw’umugabo nyawe kandi asize umurage w’ubugiraneza n’aho bidashoboka.”

Mugemana Charles usanzwe ari se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.

Mu Ukwakira 2025, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bari bamusuye mu bitaro. Ni mu gihe muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yamushimiye ku myaka 30 yari amaze ayivura.

Mugemana Charles yatangiye gukora muri Rayon Sports mu 1995
Muri Werurwe 2025, Rayon Sports yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 bari bamaranye
Mu Ukwakira 2025, Rayon Sports yasuye Mugemana mu bitaro bya CHUK, aho yari arwajwe n'umukobwa we Queen Cha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages