Tariki 26 Mata 2018 nibwo inkuru yasakaye ko Bizimana yabaye umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda waguzwe amafaranga menshi kuko yatanzweho ibihumbi 200 by’Ama-euro, asaga miliyoni 209 z’Amanyarwanda ajya muri Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Uyu mukinnyi ntabwo yorohewe n’iminsi ya mbere kuko yamaze itandatu ya shampiyona ataragirirwa icyizere n’abatoza ngo akoreshwe mu mikino.
Mu kiganiro na IGIHE, Bizimana yatangaje bimwe mu byamugoye akigera mu Bubiligi dore ko yari inshuro ya mbere agiye gukorera hanze y’u Rwanda.
Ati “Ntabwo byari byoroshye. Byansabye umwanya ngo menyerane n’abantu kandi n’ubu ni urugendo nkikomeje. Ntabwo kugeza ubu ndabona inshuti muri kiriya gihugu kuko ndi umuntu ukunda kuba njye nyine. Nyuma y’akazi umwanya wanjye nywumara mvugana n’inshuti n’abagize umuryango wanjye baba mu Rwanda.”
Uyu mukinnyi wemeza ko yanagowe no gukinira imbere y’abafana baririmba iminota 90 kandi bafite urusaku rwinshi, yakomeje avuga ku mpamvu yatumye amara igihe atarabona umwanya wo gukina yemeza ko byamusabye kwiga uburyo bushya bw’imikinire.
Ati “Kuba ntarahise ntangira gukina ntabwo byampangayikishije. Numvaga igihe cyanjye kizagera. Gusa byansabye guhindura uburyo nsanzwe nkina. Ndi umukinnyi ukunda gukina hagati nsatira nkora ku mipira myinshi kandi nzenguruka ikibuga ariko umutoza yarampinduriye nkina hagati nugarira.”
Gukina hanze y’igihugu ku nshuro ya mbere byigishije byinshi Bizimana wemeza ko ari kwiga Igifaransa kuko aricyo gikoreshwa cyane mu ikipe ye, ariko kuvugana n’umutoza we ngo ntibimugora kuko bumvikana mu Cyongereza.
Icyizere afitiwe gituma asigaye abanza mu kibuga cyanongereye umubare w’amakipe amwifuza. Bizimana yemereye IGIHE ko hari amakipe akomeye yatangiye kumwifuza.
Ati “Biravugwa. Birahari nanjye ndabizi. Nta biganiro bifatika biratangira ariko kuba ndi gukina kandi nitwara neza kuko turi gutsinda imikino, abantu batangiye kumpamagara bambwira ko hari amakipe yo mu Bufaransa no muri Espagne anyifuza. Gusa nzategereza kugera ibiganiro bifatika bitangiye ubu nta mazina y’amakipe natangaza.”
Bizimana uri mu biruhuko mu Rwanda ntabwo yahagaritse gukora kuko buri mugoroba ajya mu myitozo ku Kicukiro mu kibuga cy’umupira w’amaguru ukinirwa mu nzu, aho ahurira na zimwe mu nshuti ze zirimo na myugariro Faustin Usengimana bakinanye muri APR FC na Rayon Sports nawe uri mu biruhuko.



















TANGA IGITEKEREZO