Urwambariro rwari rusanzwe rufite intebe z’imbaho rugiye gusimbuzwa ururi ku rwego rwa CAF na FIFA rwakuwe muri Stade Amahoro.
Uru rwambariro rushya ruzaba rufite intebe zigezweho ndetse n’utubati hejuru hamanikwa imyenda no hasi hazajya hashyirwa inkweto z’abazajya barukoresha. Hazasigwa kandi irangi ku bibambasi byarwo ndetse n’igisenge nubwo kigaragaza ingazi za stade.
Hari kandi ubwiherero bwari butandukanye n’urwambariro aho uwabujyagamo byasabaga gusohoka akajya mu wundi muryango. Hazakorwamo umuryango mu gisenge cyatandukanyaga ibyo byumba byombi ku buryo ari icyumba kizajya kiba gifite ubwiherero bwacyo.
Stade ya Muhanga kandi ifite ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yazibye bituma iyo imvura iguye amazi areka mu kibuga. Iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti aho hagiye kuziburwa imiyoboro y’amazi ku buryo azajya akamuka.
Si ibi gusa kuko n’isakaro ryo mu myanya y’icyubahiro rigiye kongera gusanwa bundi bushya kuko rivira abahicaye mu gihe imvura iri kugwa.
Aganira na IGIHE, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yatanze ishusho ya Stade ya Muhanga bifuza mu gihe imirimo yo kuyivugurura izaba igeze ku musozo muri Werurwe 2024.
Yagize ati “Turifuza ko ahatwikiriye hose abantu bazaba bicaye neza, intebe zo zamaze kugeramo, ikindi uko aho abasimbura bicara haba hameze neza intebe zitwikiriwe ku buryo bugama izuba bakanugamamo imvura mu gihe iri kugwa, izari zisanzwe zizavanwaho.”
“Tuzanakora inzira zitwara amazi mu gihe imvura yaguye, bigaragara ko inzira zayo zazibye ku buryo abakinnyi n’abayobozi b’umukino bavuye mu rwambariro batambuka neza nta kibazo cyo guca mu byondo bafite.”
Yakomeje avuga ko hazatunganywa urwambariro ku buryo hazaba ahantu abakinnyi cyangwa abasifuzi bazajya baruhukira bisanzuye.
Yagize ati "Ikindi tuzakora ni urwambariro abakinnyi bicaramo, ubundi hari ibyumba bisanzwe. Tuzashyiramo intebe zigezweho ku buryo ugezemo yaba umukinnyi cyangwa umuyobozi w’umukino aruhukiramo mbere cyangwa nyuma y’umukino.”
“Ubwiherero na bwo buzaba bugezweho ku buryo ushobora kubona iby’ibanze byose mu cyumba cy’urwambariro. Ibindi duteganya ni amarangi ku buryo stade izaba igaragara neza kurusha mbere.”
Imirimo yo gusana Stade ya Muhanga yatangiye muri Nyanga 2023 biteganyijwe ko izasozwa muri Werurwe 2024.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!