Rayon Sports iri mu bibazo bikomeye by’amikoro n’amadeni, byatumye kugeza ubu itarabasha kongerera abakinnyi bayo b’imena amasezerano.
Mu bayarangije, myugariro Usengimana Faustin wari umazemo umwaka umwe ni we wabaye uwa mbere gusohokamo kuri iki Cyumweru akaba yerekeje muri Qatar aho agiye mu ikipe itaramenyekana. Kugenda kwe yabifashijwemo n’ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe ukomoka muri Nigeria.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukinnyi wari wanze kujyana na Rayon Sports muri Algeria aho ifite umukino wo kwishyura na USM Alger kuri iki Cyumweru muri CAF Confederation Cup, yagiye adasezeye ubuyobozi atanabugejejeho gahunda ze.
Usengimana abimburiye abandi bakinnyi batandukanye bashobora gutandukana na Rayon Sports muri uyu mwaka barimo kapiteni Kwizera Pierrot wamaze kwemeza ko atazongera kuyikinira akaba yifuzwa na AS Kigali, Muhire Kevin ushakwa n’ikipe ya FK Shkupina yo muri Macedonia, Mutsinzi Ange Jimmy ugomba kujya gukina muri Malta na Manishimwe Djabel nawe ushakishwa na AS Kigali.





Ibitekerezo 0