Aba bakinnyi bageze mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa 3 Kamena 2023, bakomezanya na bagenzi babo bavuye mu Rwanda mu myitozo itegura umukino uzabera kuri Stade Félix-Houphouët-Boigny.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena, ni bwo Abakinnyi bose baza gukorera imyitozo kibuga ya mbere muri iki gihugu babifashijwemo n’Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten.
Umukinnyi usigaje kugera kuri bagenzi be ni Jojea Kwizera ukinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.
Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!