Mu 2017 ni bwo Mukamana Clèmentine yavuye muri AS Kigali Women Football Club yerekeza muri Kigoma Women Football Club yo muri Tanzania.
Bitewe n’uko umukinnyi yavugaga ko gukina hanze y’u Rwanda bizamufasha kuzamura urwego, Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwabyumvise vuba bumworohereza kujya ku rwego rwisumbuyeho.
Muri Tanzania yahakinnye umwaka umwe gusa ahita yerekeza muri Kenya ariko n’ubundi bigizwemo uruhare n’iyi kipe irebererwa n’Umujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa ukina mu mutima w’ubwugarizi, yahise akomereza urugendo rwe mu Bufaransa aho aherereye i Paris aho amaze amezi abiri.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko yatangiye imyitozo mu batarabigize umwuga kuko izo azakoramo igeragezwa hari ibitaruzuzwa neza.
Mbere yo kujya muri AS Kigali Women FC, Mukamana yari avuye muri Remera Rukoma Women Football Club akigera muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ahita abona amahirwe yo kujya ahamagarwa mu Kipe y’Igihugu y’Abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!