Nyuma y’aho bivuzwe ko abafana ba Rayon Sports basagariye umusifuzi Munyanziza Gervais wasifuye umukinio wa Kiyovu Sports na Rayon Sports tariki ya 5 Ukwakira 2013, Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahanishije abafana babiri ba Rayon Sports kutinjira ku bibuga ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.
Kanyandekwe Eugene, uyobora Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Rayon Sports “Les Innoubliables du Rayon Sports”, na Nkundabayo Abouba basagariye umusifuzi mu nzira zijya mu rwambariro kuri sitade Amahoro i Remera nyuma y’umukino, nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya, umugenzuzi w’umukino Nkubito Athanase ndetse hakumvwa n’umwe mu baregwa, Kanyandekwe Eugene.
Hagendewe kandi ku ngingo ya 6, 13 n’iya 55 n’amategeko agenga imyitwarire ya FERWAFA, Kanyandekwe Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon sports mu 1990, yahanishijwe kutinjira ku bibuga byabereyeho imikino itegurwa na FERWAFA mu gihe cy’amezi 6 n’ihazabu y’ibihumbi 100 y’u Rwanda.
Nkundabayo Abouba utaritabye komisiyo kandi yarabimenyeshejwe, yahanishijwe kumara umwaka atagera ahabereye imikino yateguwe na FERWAFA no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (100,000 Rwf).
Kanyandekwe na Nkundabayo bahawe kugera ku wa kabiri kuba batanze ubujurire bwabo, igihe baba batanyuzwe n’imyanzuro yabafatiwe.
Uretse aba bahanwe ku mukino wa Kiyovu Sports, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports n’akabindi karimo umuriro bari bafunze inzira icamo abasifuzi n’abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino bakinnye na Gicumbi bakayitsinda ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO