Ku wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023, ni bwo igikuba cyacitse muri FERWAFA ubwo Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry Brulart na Iraguha David wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, bombi bandikaga basezera ku kazi, umunsi umwe nyuma yo kwegura kwa Nizeyimana Mugabo Olivier wayoboraga iri Shyirahamwe.

Heguye kandi Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine; Komiseri ushinzwe Imisifurire; Rurangirwa Aaron na Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, wasigaranye inshingano zo kuyobora iri Shyirahamwe by’agateganyo kugeza igihe hazatorerwa undi muyobozi, yavuze ko batunguwe no kwakira ubwegure no gusezera kwa bamwe mu bakozi ndetse ntacyo bari kurenzaho uretse kubyemera.

Ati “Amabaruwa twayabonye kandi buri wese yagaragaje ko ari ku mpamvu ze bwite. Wabibonye gutyo ntabwo wakongera kujya mu isesengura ngo uvuge ngo ko ugiye utabanje kumbaza, ko ugiye utabanje kungisha inama. Iyo umuntu yamaze kugaragaza aho ahagaze ntacyo wakongeraho. Abagize Komite Nyobozi basigaye twabyemeye.”

Abajijwe niba ntaho bihuriye n’amakuru avuga ko hari bamwe basabwe kwandika basezera, abandi bakegura, ahatungwa urutoki Minisiteri ya Siporo, Habyimana Marcel yavuze ko ntabyo azi.

Ati “Ubwo baba basabwe na nde? Kuko nabigusobanuriye, iyo Perezida adahari, habonetse impamvu zituma atari mu nshingano, zifatwa na Visi Perezida. Niba ari njye uhari, nkaba nkubwira ko ntabibasabye, ubwo sinzi undi wakeka ko yaba yabibasabye. Niba ari umukozi, ni njye wakabaye nabimusabye ariko nanjye ibaruwa nayibonye uko, ndabyakira.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, FERWAFA yatangaje ko inama ya Komite Nyobozi yo ku wa 20 Mata, yemeje Karangwa Jules nk’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo.

Amategeko agenga uru rwego ruyobora ruhago Nyarwanda avuga ko mu gihe Perezida warwo yeguye, hategurwa Inteko Rusange Idasanzwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, igamije kugena igihe hazabera amatora.

Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago, Nkusi Edmond Marie, asohoka mu nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023
Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago, Nkusi Edmond Marie, asohoka mu nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023
Rurangirwa Aaron wari Komiseri ushinzwe Imisifurire na Nkusi Edmond Marie ushinzwe Tekiniki n'Iterambere rya ruhago
Rurangirwa Aaron wari Komiseri ushinzwe Imisifurire na Nkusi Edmond Marie ushinzwe Tekiniki n'Iterambere rya ruhago
Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Gasana Richard na Cyamweshi Arthur ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga
Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Gasana Richard na Cyamweshi Arthur ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga
Cyamweshi Arthur ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga
Cyamweshi Arthur ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga
Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Gasana Richard na we yitabiriye inama ya Komite Nyobozi yateranye ku mugoroba wo ku wa 20 Mata 2023
Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Gasana Richard na we yitabiriye inama ya Komite Nyobozi yateranye ku mugoroba wo ku wa 20 Mata 2023
Habyarimana Marcel wasigaranye inshingano zo kuyobora FERWAFA ari kumwe na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago, Nkusi Edmond Marie
Habyarimana Marcel wasigaranye inshingano zo kuyobora FERWAFA ari kumwe na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago, Nkusi Edmond Marie
Abayobozi ba FERWAFA basohoka mu nama yateranye nyuma y'ubwegure no gusezera kwa benshi muri bagenzi babo
Abayobozi ba FERWAFA basohoka mu nama yateranye nyuma y'ubwegure no gusezera kwa benshi muri bagenzi babo

Amafoto: Ntare Julius