00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwatozaga Amavubi yatijwe Sierra Leone, uwa Rayon Sports asabayo akazi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 August 2015 saa 09:20
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryatije amezi atatu Sierra Leone umutoza w’abatarengeje imyaka 20, Sellas Tetteh watoje Amavubi mu 2010-2011 mu gihe Luc Eymael watoje Rayon Sports ari muri batandatu bazatorwamo umutoza w’iki gihugu cyazahajwe na Ebola.

Mu gihe Sierra Leone ifite umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika na Cote d’Ivoire tariki ya 5 Nzeli 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryemeye gutiza Sierra Leone, Sellas Tetteh utoza abatarengeje imyaka 20 mu gihe cy’amezi atatu.

Tetteh wagizwe umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2010 amaze gutwarana na Ghana U20 igikombe cy’Isi mu 2009 azaba agaragiwe n’itsinda ry’abatoza bo muri Sierra Leone.

Ghana yatije Sierra Leone umutoza w'abatarengeje imyaka 20, Sellas Tetteh uzayobora umukino wa Cote d'Ivoire na Chad

Uyu mutoza weguye gutoza u Rwanda tariki ya 6 Nzeli 2011 azanatoza umukino ubanza n’uwo kwishyura wa Chad mu majonjora y’igikombe cy’Isi mu Kwakira yaba akomeje agatoza n’uwa Misiri.

Sierra Leone yatsinzwe umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika na Sudani igitego 1-0 iyobowe by’agateganyo na John Jebbor Sherington wari wayisigiwe nyuma yo kwirukana muri Nzeli 2014 Johnny McKinstry uri gutoza Amavubi.

Umubiligi Luc Eymael watoje Rayon Sports yasabye akazi ko gutoza Sierra Leone ari muri batandatu ba nyuma

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone rivuga ko ryashyizeho itsinda ryo gutoranya umutoza bavuga ko batindijwe n’ibibazo by’amikoro.

Mu batoza batandatu bazatorwamo umwe harimo Umubiligi Luc Eymael watoje Rayon Sports amezi agera kuri atandatu abandi ni Croatian Umunya Croatia Drago Mamic, Umudage Herzog Carsten, Umunya Sebia Savisa Milosavljevic n’Umuholandi Tahseen Jabbary.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages