Lt Col Richard Karasira ni we Chairman mushya wa APR FC asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga, wari uwumazeho imyaka itatu.
Uwayezu ahawe izi nshingano nyuma y’imyaka ibiri yeguye ku mwanya w’Umunyamabganga Mukuru wa FERWAFA muri Nzeri 2021.
Uwayezu yagizwe Umunyamabanga wa FERWAFA mu 2018 asimbuye Habineza Emmanuel wari uw’agateganyo utaragiriwe icyizere na komite nshya.
Régis Uwayezu w’imyaka 40, yasezeye kuri uyu mwanya mu 2021 nyuma yaho yagiye akora mu bindi bigo bitandukanye harimo ko yabaye umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) mu gihe cy’imyaka irindwi.
Kuva mu mwaka wa 2017, Uwayezu kandi yari ari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Ikipe ya AR FC yitezweho impinduka nyinshi izatangaza ku mugaragaro aba bayobozi mu cyumweru gitaha mu gihe na none hategerejwe impinduka mu bakinnyi aho byitezwe ko politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa izahindurwa hakazanwa abanyamahanga bakomeye bazafasha Ikipe y’Ingabo z’Igihugu gutera intambwe mu mikino Nyafurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!