Uwihoreye Ibrahim wahawe inshingano tariki 12 Gashyantare 2023, yasezeye kuri uyu mwanya yafatanyaga no kuba Umuvugizi kubera akazi kandi kenshi karimo kwigisha muri za Kaminuza zitandukanye.

Yavuze ko ibyo bituma atabona umwanya uhagije wo kwita ku nshingano z'Ikipe. Yari yasimbuye Rutishereka Makuza nyuma y'umwaka n'igice yahagaritswe kuri uyu mwanya.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE, yemeza ko Uwihoreye Ibrahim yandikiye Musanze FC tariki 20 Ukuboza ayisaba ko basesa amasezerano guhera tariki 1 Mutarama 2024, ikishakira undi Munyamabanga,

Uwihoreye si mushya muri Musanze FC kuko muri Mutarama 2020 ari bwo yagezemo akagirwa Team Manager, inshingano yafatanyaga no kuba Umuvugizi w'Ikipe.

Uwihoreye Ibrahim asize Musanze FC ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota 29 mu mikino 15 yakinnye. Mu gice kibanza cya Shampiyona yatsinzemo icyenda, inganya ibiri itsindwa ine.

Uwihoreye Ibrahim yakoranye n'Umutoza Seninga Innocent muri Musanze FC nka Team Manager akaba n'Umuvugizi
Uwihoreye Ibrahim yakoranye n'Umutoza Seninga Innocent muri Musanze FC nka Team Manager akaba n'Umuvugizi
Uwihoreye Ibrahim wari Umunyamabanga mukuru wa Musanze FC yeguye
Uwihoreye Ibrahim wari Umunyamabanga mukuru wa Musanze FC yeguye