Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2026, ni bwo ku kibuga cya Stade El Massira habereye uyu mukino w’inshiraniro ku bihugu bihora bihanganye mu mupira w’amaguru bya Maroc wabereyemo na Algeria.

Mbere y’uko umukino utangira, abakinnyi ba USM Alger basatiriye umusifuzi Uwikunda Samuel, bamwereka ko ibyo abafana bari gukora atari byo. Icyo gihe kandi abakinnyi ba USM Alger bahise basubira mu rwambariro biruka.

Kwihangana kw’abafana kwabaye guke, bahita batangira gusimbuka uruzitiro rw’ikibuga bacyinjiramo bituma umukino ukereweho isaha imwe n’iminota 20.

Nubwo bitaratangazwa impamvu yatumye haba imvururu zidasanzwe, bivugwa ko abafana baturutse muri Algeria bajya muri Maroc ari bo batangiye ibikorwa byo gushwana bizamura uburakari bw’ikipe iri mu rugo.

Icyo gihe bashakaga kubasanga mu gice cyabo aho bari gufanira, abakinnyi ba OC Safi baguma mu kibuga kugira ngo babakumire hatarakomerekeramo benshi.

Kera kabaye umukino wakinwe, ndetse urangira USM Alger ikomeje ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup. Ku munota wa kane w’inyongera ni bwo igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse gitsinzwe na rutahizamu wa USM Alger, Ahmed Khaldi, cyishyurwa na Moussa Kone wa OC Safi ku munota wa 75.

Ni umukino Uwikunda yitwayemo neza, dore ko yanatanze amakarita abiri y’umuhindo kuri OC Safi yahawe Soulaimane El Bouchqali na Anas Mkhair, ku ruhande rwa USM Alger atanga imwe yahawe Ahmed Khaldi.

Umukino wa nyuma wa CAF Confederation uzahuza USM Alger yo muri Algeria na Zamalek yo mu Misiri. Umukino ubanza uzaba ku itariki ya 9 Gicurasi, undi ube ku ya 16 Gicurasi 2026.

USM Alger yabonye itike y'umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup
USM Alger yabonye itike y'umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup
OC Safi yasezerewe muri 1/2 cya CAF Confederation Cup
OC Safi yasezerewe muri 1/2 cya CAF Confederation Cup
USM Alger yanganyije 1-1 ibona itike y'umukino wa nyuma
USM Alger yanganyije 1-1 ibona itike y'umukino wa nyuma
Abafana bari kuri uyu mukino batangiye gufana hakiri kare
Abafana bari kuri uyu mukino batangiye gufana hakiri kare
Abafana binjiye mu kibuga batangira guteramo ibintu bikomeretsa
Abafana binjiye mu kibuga batangira guteramo ibintu bikomeretsa
Umwe mu banyamakuru yakomerekeye muri izi mvururu
Umwe mu banyamakuru yakomerekeye muri izi mvururu
Umukino watinzeho iminota 80 kubera imvururu
Umukino watinzeho iminota 80 kubera imvururu