Ni imyuka rugomba kugabanyaho 38%, bingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze mu 2030. Ibi kandi bijyana n’ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu mirimo itandukanye.
Ni muri urwo rwego ikigo gicuruza gaz cya Yes Shop cyashyizeho uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga rya ‘application’ yitwa ‘Tekeraheza App’, ishobora kumanurwa (download) kuri ‘Google Play & App Store’, hanyuma ugasangaho serivisi zose zitangwa ku muntu ukeneye gaz.
Kugira ngo umuntu ukora akazi kamuhemba make abe yabona amafaranga yo kugurira rimwe gaz, akenshi biba ingorabahizi, dore ko n’ubushakashatsi bukorwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bakora n’abashomeri mu Rwanda bwa 2025 bwagaragaje ko nk’abakora mu buhinzi bo babarirwa ko binjiza muri 408 Frw ku isaha.
Ni mu gihe kandi byagaragaye ko gaz yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas), itigonderwa na bose kuko iya nyuma ari iy’ibilo bitandatu igura 12.500 Frw.
Iri koranabuhanga ritanga igisubizo kuri iki kibazo, ririho icupa ry’ibilo bitatu ryari ridasanzwe riboneka aho ari ho hose ku maduka atanga serivisi za gaz.
Ufite ‘Tekeraheza App’ muri telefone ye ashobora kugura gaz guhera kuri ibyo bilo bitatu rigura 6.500 Frw.
Andi macupa usangaho akunzwe gukoreshwa mu ngo agura, gaz igura 12.500 Frw ku bilo bitandatu, 19.500 Frw ku bilo icyenda, 21.000 Frw ku bilo 10, 25.000 Frw ku bilo 12, 32.500 Frw ku bilo 15 na 43.500 ku bilo 20.
Buri cupa rya gaz rigurirwa kuri ‘Tekeraheza App’, riba rifite agakoresho gakora nka GPS (Global Positioning System), gatuma nyiraryo afashwa kurishakisha igihe ryibwe.
Ku icupa kandi haba hariho imibare yihariye y’icupa, hanyuma nyiraryo akaba yakoresha ‘Tekeraheza App’, akamenya aho gaz igeze kugira ngo yitegure kugura indi.
Iri kandi ritanga ubutumwa bumenyesha nyiri gaz ko iri hafi gushira, rikamurinda gusira bitunguranye n’uko bikunze kugenda inshuro nyinshi ku bazitunze.
Igihe umuntu akoresha ‘Tekeraheza App’, ashobora kubura amafaranga yo kugura gaz, hanyuma agatuma gaz, yamugeraho agahabwa igihe ntarengwa cyo kwishyura.
Ikindi kandi ni uko ushobora kuba ufite icupa ry’ibilo 12, ariko ufite amafaranga make yo kugura iry’ibilo bitatu. Utanga icupa rinini ugahabwa irito uba wifashisha, wabona amafaranga ahagije ugatumiza gaz yawe y’ibilo usanganywe, utarinze kugera ku iduka.
Iyi application yatangiye gukora, iri kongerwamo uburyo bushobora gutuma ufite icupa rya gaz ashobora kongereshamo gaz anyuze ku kindi kigo gicuruza gaz bitabaye ngombwa ko ajya kuri Yes Gaz.
Amacupa y’ibilo bitatu yamuritswe ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, aracyari make ku isoko, akaba azagera mu Rwanda hose byibuze mu mezi abiri ari imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Yes Gaz, Ntibitura Jean d’Amour, yagaragaje ko iri koranabuhanga rizanafasha ikigo kumenya aho amacupa ari kuko amabwiriza mpuzamahanga asaba ibigo kumenya aho amacupa ari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!