Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, iyi kipe yanerekaniyemo imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yavuze ko muri uyu mwaka iyi kipe izaba itandukanye n’izashize.

Ati “Imyaka yose ishize Police FC yagiraga ikipe nziza ariko mu mikinire ikagira aho bihinduka. Icyo nakwizeza ni uko uyu mwaka izahatana kandi izahozaho.”

“Mwibazaga kenshi uko yatsinze APR yagera kuri Espoir FC igatakaza. Ntekereza ko bifitanye isano n’imyitwarire y’abakinnyi, uko bacungwa cyangwa urwambariro rufite ikibazo. Twazanye umutoza mwiza muzagenda mubibona, mu mezi abiri amaze imihindukire mu bakinnyi n’imikorere narabibonye kandi nibyo turi guhindura.”

Bamwe bakunze kugaragaza ko impamvu iyi kipe idatwara shampiyona ari uko idakora ibizwi nko gutegura hanze y’ikibuga, ibyo Visi Chairman wa mbere ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, yashimangiye ko bitazabaho kandi bazegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ibyo by’uburozi, kugura abasifuzi n’ibindi ntabwo muzabona muri Police FC. Ejo bundi abakinnyi bacu twabapimye ibiyobyabwenge kuko hari abicwa n’iyo myumvire irimo umwanda. Twe rero tuzahanganira mu kibuga mwese mubireba. Uyu mwaka nta mikino, iki gikombe hazagwa umuntu.”

Police FC ni imwe mu makipe yagaragaje imbaraga mu myiteguro ndetse iherutse kwegukana irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi, byatumye ishyirwa mu makipe yo guhangwa ijisho uyu mwaka.

Iyi kipe yaniyubatse ihereye ku batoza, aho yahawe Umunya-Tunisia, Ben Moussa inagura abakinnyi batandukanye nka Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonné, Gakwaya Leonard n’abandi.

Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yateguje ikipe ihatanira Igikombe cya Shampiyona mu buryo butandukanye n'ubusanzwe
Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yateguje ikipe ihatanira Igikombe cya Shampiyona mu buryo butandukanye n'ubusanzwe
Abayobozi n'abatoza ba Police FC bateguje ikipe nshya itandukanye n'izabayeho
Abayobozi n'abatoza ba Police FC bateguje ikipe nshya itandukanye n'izabayeho