Ikipe ya Wolves yamaze kwandikira Ubuyobozi bwa Premier League umwanzuro uzatuma habaho itora ubwo amakipe 20 azaba yahuriye i Harrogate ku wa 6 Kamena.
Iyi kipe yavuze ko VAR yashyizweho "hagamijwe icyiza" ariko yatumye "habaho ingaruka nyinshi zitari nziza kandi ziri kwangiza umubano uri hagati y’abafana n’umupira w’amaguru."
Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [Video Assistant Referee- VAR] ryatangiye gukoreshwa mu 2019 mu gufasha abasifuzi bari mu kibuga ku byemezo by’ingenzi mu mukino, ariko kugeza ubu byagaragaye ko na ryo hari impaka zikomeye ryateje muri uyu mwaka w’imikino.
Wolves yavuze ko ibyo amakipe ari guhomba ari byo byinshi bikomeye kurusha icyo yungukira mu ikoreshwa rya VAR kuko umukino umaze gutakaza umwimerere.
Premier League yavuze ko "yamenye impungenge" zihari kuri VAR ariko "ishyigikiye byuzuye" iri koranabuhanga ndetse izakomeza gukorana n’urwego rw’abasifuzi PGMOL kugira ngo hagire ibikosoka kurushaho.
Kugira ngo habeho impinduka mu mategeko, hakenewe bibiri bya gatatu by’amajwi, ni ukuvuga amakipe 14 muri 20 agatora abyemeza.
Amakipe ya Premier League aheruka gutora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutahura ko umukinnyi yaraririye, rizatangira gukoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!