00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VAR ishobora gutangira kwitabazwa kuri koruneri

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 December 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rirateganya kuzifashisha Video Assistant Referee (VAR) mu kwemeza koruneri guhera mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Akanama Mpuzamahanga gashinzwe amategeko y’Umupira w’Amaguru (IFAB), mu nama yako yateranye mu Ukwakira 2025 kagaragaje ubushake bwo kuzatangira kwifashisha VAR mu kureba koruneri yavuyemo igitego, ibyo amashyirahamwe atandukanye ku Isi adakozwa.

Mu busanzwe iri koranabuhanga ryunganira umusifuzi ryitabazwaga mu gufata ibyemezo biganije ku gitego, ikarita y’umutuku na penaliti.

Ibi byatekerejweho mu gihe muri shampiyona nyinshi ibitego bituruka ku mipira y’imiterekano na koruneri zirimo byongeye kugerwaho cyane by’umwihariko muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique giteganyijwe kuva tariki 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Hari kurebwa uburyo VAR yatangira kugira uruhare muri kwemeza igitego cyaturutse kuri koruneri itariyo
Ibitego bivuye muri koruneri byongeye kugerwaho muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages